Kigali: Abaridukiwe n’umuhanda ntibanyuzwe n’amafaranga barimo guhabwa yo kubimura
Abaturage barenga 70 baridukiwe n’umuhanda n’abandi washyize mu manegeka mu Mudugudu w’Ubukorikori mu Kagari ka Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku mafaranga abimura barimo guhabwa.
Ni umuhanda uca munsi y’umuhanda munini uri ahahoze Gereza ya Kigali ukomeza i Nyamirambo, ukaba unyura mu Mudugudu w’Ubukorikori ukongera guhurira n’umunini hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Gitega ariko wanyuze mu Kagari ka Akabahizi, ukaba wararidutse ku mugoroba wo ku itariki 9 Ugushyingo 2024.
Bamwe mu bo waridukiye baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko bari bamaze igihe kinini ibibazo byawo barabyeretse ubuyobozi, basaba guhabwa ingurane kugira ngo bahimuke utarabateza ikibazo, ariko ntihagira igikorwa, kugeza aho ubaridukiye nubwo ku bw’amahirwe ntawigeze ahasiga ubuzima.
Nubwo ntawahasize ubuzima ariko, abatuye mu mazu atatu agizwe n’indi miryango 20 ibamo abantu, bose bakaba nta kintu na kimwe bashoboye kuramura kubera ko basohotse biruka, ku buryo harimo abambaye ibyo batijwe n’abaturanyi babo.
Nyuma yo kuridukirwa n’uyu muhanda, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Sosiyete y’Abashinwa irimo kubaka uwo muhanda, batangiye guha abatuye muri ako gace amafaranga yo gukodesha. Abari batuye bagenewe ibihumbi 500 Frw yo gukodesha amezi abiri, mu gihe abakodeshaga bahawe ibihumbi 100 Frw.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bo amazu yabo yaridukiwe n’umuhanda baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko nubwo bivugwa ko bahawe ibihumbi 500 Frw ariko atari yo bahawe, kuko bahawe ibihumbi 250 Frw, babwirwa ko andi bazayahabwa nyuma, ari na ho bahera bibaza uko baza kubyitwaramo, bakurikije uko ubuzima buhagaze muri iyi minsi.
Françoise Byukusenge ni umwe mu baridukiwe n’umuhanda, akaba n’Umukuru w’Umudugudu w’Ubukorikori, avuga ko nyuma y’uko bubakiwe umuhanda, bagize impungenge bitewe n’uko babonaga ibikuta biwufashe bigenda byiyasa, bakabibwira ababishinzwe, ariko bakimwa ingurane kugeza igihe biridukiye.
Ati “Ngeze hanze barasakuza cyane, abantu bavuza induru bati nimuhunge urukuta rutabagwira, nimuramuka mupfuye Imana ntizabatubaze, no hakurya baba barakomereye, uyu muryango warimo umukozi afite akana, mba ndagiye ndateruye, nti nimuze tugende, turirutse, twarenze hariya igikuta kiragwa, ni cyo cyaje kirenga muri aya mazu yacu, ari ayanjye n’ay’umuturanyi wanjye, we kubera ko yari mu nzu nta na telefone yasohokanye, yasohotse agwa, abo hirya na bo biba uko, ni uko byatugendekeye.”
Arongera ati “Baduhaye amafaranga yo gukodesha y’ukwezi kumwe, ibihumbi 250 ba nyiri amazu, abakodesha babaha ibihumbi 100, nkanje ngenda ncumbikirwa n’abantu bari inshuti sindabona inzu. Ayo mafaranga bayaguha, ese wakodesha inzu y’angahe? Waba ufite iki? Warya iki? Waba utunzwe n’iki? Nk’ubu jye nabanaga n’abana b’abavandimwe, jyewe ndi umurwayi, ndwara diyabete n’umuvuduko, mbaho njya kwa muganga uko ukwezi gushize, n’imiti imwe nkayigura, ubu se nayigura iki, natungwa n’iki se, narya iki, ni ikibazo gikomeye!”
Byukusenge avuga ko yari afite imiryango 13 yakodeshaga ku buryo buri kwezi yabonagamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 290 kandi na we atuye.
Sharifah Batamuriza avuga ko n’umwenda yambaye ari uwo yatijwe n’abaturanyi, kubera ko yasohotse yiruka, ku buryo nta kintu na kimwe yashoboye kuramura mu byo yari atunze.
Ati “Noneho n’amazu ni ibibazo arahenze, nk’ubu jyewe abana baracyari ku gasozi, nanjye ncumbitse ukwanjye kuko sindabona inzu, kandi ikindi jye nta n’ikintu nigeze mvana mu nzu, byose byariyubitse, ndagenda nsaba umwenda kugira ngo nambare, nta buriri, kuko twahise twiruka duhunga. Ndibaza ukuntu njyana abana nta n’aho kuryama mfite.”
Uretse ibikoresho by’ibanze basaba, aba na bagenzi babo bifuza ko bahabwa ingurane y’imitungo yabo bakajya gushaka ahandi batura kubera ko bari bahafite ubutaka n’indi mitungo, kandi bakaba barahatuye ari mu miturire bagahabwa ibyangombwa byo kubaka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwamaze kureba abaturage bahafite imitungo ndetse n’abari bahacumbitse, ku buryo uretse amafaranga babaye bahawe yo kujya gushaka ahandi baba bagiye gushaka ahandi bacumbika, harimo kubarurwa imitungo ya buri muntu wese wari uhatuye, kugira ngo hakorwe igenagaciro rizahabwa ba nyiri amazu.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa n’ibindi bizakomeza gukurikizwa.
Ati “Turimo kureba ubu ngubu nonaha abangirijwe imitungo yabo cyangwa abasizwe mu manegeka n’uriya muhanda. Twari twamaze kubarura abantu bagera kuri 60 mu minsi ishize, abapangayi 52, ba nyiri inzu batahatuye babiri, n’abahatuye batandatu, ariko uyu munsi mu gukomeza gusuzuma neza aho ibyangijwe bigeze, twabonyemo abandi ba nyiri amazu 12 barimo n’abandi babiri batahaba ubwo ni 14.”
Arongera ati “Ariko n’abapangayi na bo ubwabo biyongereye, hiyongereyemo abandi bari batuye muri ayo mazu, igikorwa rero ni uko abo bose bigaragara ko ibibazo amazu yabo afite cyangwa kuba basigaye mu manegeka byose byatewe n’uwo muhanda bagomba kwishyurwa, ariko nyuma y’ibyo ngibyo kuvuga ngo umuntu atuye mu manegeka, Leta ishobora kumusaba kwimuka. Abo ngabo bizaba ari ibisanzwe nk’uko dusanzwe tubigenza muri gahunda yo gukura abantu mu manegeka.”
Kimwe mu byo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bwashingiyeho hatangwa amafaranga y’ubukode muri iyi minsi, ni igiciro cy’amazu abakodeshaga bishyuraga.
Amafoto: Betty Tushabe
Ohereza igitekerezo
|
Abo bantu baridukiwe n’umuhanda ndumva hakorwa ubuvugize bakitabwaho kugira ngo ubuzima bwabo budahura na kaga