Kigali: Abantu umunani barimo umuyobozi w’umudugudu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku ya 27 Mata ahagana saa tanu z’ijoro, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu umunani barimo umuyobozi w’umudugudu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, bafatirwa mu kabari gaherereye mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge barimo banywa inzoga.

Bafatiwe mu kabare bari kumwe n'umuyobozi w'umudugudu
Bafatiwe mu kabare bari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu

Umuyobozi w’Umudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu, Nshimyumukiza Faustin, na we yafatiwe muri ako kabari barimo banywa inzoga, yemeye ko bakoze amakosa ayasabira imbabazi.

Yagize ati “Badusanze mu kabari na bagenzi banjye tuziranye turimo kunywa inzoga twanarengeje amasaha yo gutaha kandi no gufungura utubari bitemewe, twanyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Ndabisabira imbabazi nk’umuyobozi kuko ntabashije gucyebura abo twari kumwe".

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ko hari akabari gafunguye karimo abantu bari kukanyweramo inzoga.

Yagize ati “Hafi mu masaha ya saa tanu z’ijoro ni bwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari akabari gafunguye harimo abantu barimo kunywa inzoga, abapolisi bahise bajyayo basangamo abantu umunani”.

CP Kabera yakomeje avuga ko bibabaje kuba bariya bantu bafashwe bari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu ari we wakabaye abacyebura.

Ati "Umuntu wese unyuranya n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 azafatwa abihanirwe. Birababaje kubona abafashwe bari kumwe n’umuyobozi w’umudugudu wakabagiriye inama yo kwirinda iki cyorezo, ahubwo akaba ari we ubatiza umurindi wo gukomeza kunywa bakirengagiza amabwiriza nkana yashyizweho na Leta”.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yose uko yakabaye ajyanye no kwirinda no kurwanya Covid-19, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

Yanagiriye inama abantu bose kureka kwijandika mu bikorwa binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya icyo cyorezo.

Abo bose uko ari umunani bafashwe, barigishwa bakanacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Amabwiriza yatanzwe na Leta avuga ko utubari tuzakomeza gufungwa, ndetse n’ingendo zikaba zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kiretse ababiherewe uruhushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka