Kigali: Abantu 54 bafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa (Video)

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021 ahagana saa tanu, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 54 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, bafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa. Bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda ya II mu Mudugudu wa Kirwa, bari muri Moteli yitwa Ubwiza Garden.

Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa

Babikoze mu gihe amabwiriza ya Leta aheruka yo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 avuga ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu rusengero ryemewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 30 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Ibirori byo kwiyakira, gusaba no gukwa ntibyemewe.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, uwitwa Tuyisenge Olivier ari na we musore wari warongoye yavuze ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wari kuba saa munani ariko we n’abakwe babanje kuva mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru bajya Mu Karere ka Nyarugenge gusaba no gukwa umugeni, Tuyishimire Jeannette. Tuyisenge yemeye amakosa yakoze ayasabira imbabazi.

Yagize ati “Twashatse kubahiriza umuco nyarwanda wo gusaba no gukwa, twari tubizi ko ibyo turimo gukora bitemewe muri iki gihe cyo kurwanya COVID-19. Ndabyicuza kandi ndabisabira imbabazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ufiteyezu Damascene yavuze ko barenze ku mabwiriza ya Leta nkana bategura amakoraniro atemewe bagerageza kwihisha ubuyobozi.

Ati “Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hari bimwe mu bikorwa byahagaritswe harimo imihango y’ubukwe yo gusaba no gukwa ndetse no kwiyakira, amabwiriza yaratanzwe ahantu hose. Nta muntu watekerezaga ko hakiri abantu bafite amazu nk’aya agitanga gahunda zo kwakira no gutegura imihango y’ubukwe yo kwiyakira, gusaba no gukwa.”

Abitabiriye uyu muhango bajyanywe muri Stade ya Nyamirambo gukangurirwa kwirinda icyorezo cya COVID-19
Abitabiriye uyu muhango bajyanywe muri Stade ya Nyamirambo gukangurirwa kwirinda icyorezo cya COVID-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, aboneraho kubashimira.

Yagize ati “Abaturage batuye hafi ya Moteli yitwa Ubwiza Garden ni bo batanze amakuru bavuga ko hateraniye abantu benshi bari mu muhango wo gusaba no gukwa. Bariya bantu bakoze ibyo bazi kuko bari babizi neza ko ibyo barimo gukora binyuranye n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.”

CP Kabera yongeye kwibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko ntaho cyagiye kandi ntigitoranya.

Ati “Hari abantu bakirimo kurenga ku mabwiriza nkana, byasobanuwe kenshi ko imihango yo kwiyakira, gusaba no gukwa itemewe. Umuntu wese ushaka gukoresha ubukwe burimo imihango ikomatanye byaba byiza ategereje ko amabwiriza mashya abyemeza asohoka. Amabwiriza arasobanutse kandi buri muntu wese agomba kuyubahiriza uko ari kuko umuntu umwe ashobora gukwirakwiza icyorezo mu bantu benshi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje akangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo abarenga ku mabwiriza bahagarikwe.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko abafatiwe mu muhango wo gusaba no gukwa uko ari 54 bahise bajyanwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo bongere bibutswe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse inzego zibishinzwe zibace amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka