Kigali: Abantu 29 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 Polisi yerekanye abantu 29 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bafashwe hagati ya tariki ya 31 Ukuboza 2021 na tariki ya 03 Mutarama 2022, bafatirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Beretswe itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Bizumuremyi Pierre Celestin ni umwe mu bafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha. Yemeye amakosa yakoze, avuga ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga. Yagiriye inama abashoferi bagenzi be kujya bubahiriza amabwiriza n’amategeko yo mu muhanda.

Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021 saa tatu z’ijoro, nari ntwaye imodoka mvuye ku kazi ntashye mu rugo mbere y’uko amasaha yo kugera mu rugo agera. Ndagira inama bagenzi banjye kwirinda kunywa inzoga bari butware ikinyabiziga.”

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Irere René yavuze ko Polisi itazigera ihagarika ibikorwa byo gufata abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Yagize ati “Gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ni kimwe mu bintu by’ibanze biteza impanuka zo mu muhanda kandi ntabwo dushobora kubyihanganira. Abatwara ibinyabiziga bose barabikanguriwe inshuro nyinshi ko igihe banyoye ibisindisha bagomba kwirinda gutwara ibinyabiziga ahubwo bagashaka ababacyura. Ubu Polisi ikomeje ibikorwa byo gufata bamwe mu bantu badashaka kumva inama tubagira.”

Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko SSP Irere yakomeje akangurira abamotari gushyira imbere ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda. Yasabye abafite utubari kumva ko na bo umutekano wo mu muhanda ubareba abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye umuntu ushaka gutwara ikinyabiziga kandi yanyoye ibisindisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka