Kigali: Abantu 19 bafatiwe mu kabari banywa inzoga

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, Polisi yafatiye mu kabari abantu 19 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 barimo kunywa inzoga.

Ni akabari kitwa Umunara gaherereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango.

Aba bantu uko ari 19 bafashwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bari bamaze kubabona barimo kunywa inzoga.

Urubuga rwa Polisi ruvuga ko ubusanzwe aka kabari nyirako yitwa Urimubabo Innocent, avuga ko yari amaze iminsi yaragahinduye resitora kuko yari abizi neza ko utubari tutemewe. Yemera ko yarenze ku mabwiriza agenga amaresitora ahubwo ahahindura akabari bitemewe.

Yagize ati “Nari maze iminsi narashyizeho ibyapa bigaragaza ko ncuruza resitora gusa, abantu bakaza bagafata icyo kurya n’ibinyobwa bidasembuye. Nimugoroba narenze ku mabwiriza ya Leta mpa abakiriya inzoga, abayobozi babafatiye mu cyuho barimo kuzinywa”.

Urimubabo akomeza avuga ko yemera amakosa yakoze ndetse akayasabira imbabazi, akanakangurira abaturage muri rusange ndetse n’abandi bacuruzi bakoresha amayeri nk’aye kubicikaho.

Ati “Nk’uko abayobozi bahora babidukangurira, iyo abantu bamaze gusinda batangira gusabana bakarenga ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19, bakegerana bagakoranaho, intera hagati y’umuntu n’undi ntiyubahirizwe, amasaha yo kugera mu ngo zabo ntibayubahirize, uwari wambaye agapfukamunwa ntiyongere kukambara n’ibindi.

Icyo nakangurira abacuruzi bagenzi banjye cyangwa n’Abanyarwanda muri rusange ni uko icyorezo kikiriho kandi kirimo kwica abantu, ni yo mpamvu tugomba gukurikiza amabwiriza yose Leta itanga yo kukirinda”.

Karyango Ronard umwe mu bafatiwe mu kabari ka Urimubabo, yavuze ko yemera amakosa yakoze agasaba abantu kwirinda gucungana n’inzego z’umutekano, ahubwo bakamenya ko ari bo ubwabo bafite inshingano zo kurwanya Coronavirus.

Yagize ati “Ubu twaraye hano ijoro ryose kandi turi bucibwe n’amande kubera kutumvira amabwiriza ya Leta. Usibye n’ibyo kandi ntitwakagombye kubwirizwa kurinda ubuzima bwacu, buri muntu agomba kubigira ibye akubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Hano mpakuye isomo kandi ndarigeza no ku bandi”.

Musasangohe Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi, yavuze ko atari ubwa mbere Urimubabo afatirwa mu makosa yo gucuruza inzoga mu cyo yise resitora, akavuga ko ibihano bye byikuba kabiri.

Yavuze ko ku nshuro ya mbere yabanje kwihanangirizwa ariko ubu akabari ke karahita gafungwa hakurikizwe amabwiriza y’Umujyi wa Kigali.

Ati “Uyu muntu aratanga amande yo kurenga ku mabwiriza ya Leta, ariko si ibyo gusa iriya resitora ye turayifunga. Ni ku nshuro ya kabiri yari afashwe ariko yanze gukosora, n’abari bafatiwe mu kabari ke nabo baracibwa amande”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi yongeye gukangurira abaturage ko ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze hakajijwe ibikorwa byo kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yasabye abaturage kwirinda kuzafatirwa muri ayo makosa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yongeye gukangurira abaturarwanda ko icyorezo kigihari kandi kirimo guhitana ubuzima bw’abaturarwanda, bityo bakaba bagomba kubahiriza ingamba zo kukirinda ariko uwo bizananira azajya agerwaho n’ingaruka z’ako kanya.

Yagize ati “Abantu ntabwo bagomba gukerensa iki cyorezo ngo bibwire ko cyarangiye, ubu mu Rwanda kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 (icyo gihe nib o bari bamaze gupfa), abandi barenga ibihumbi bibiri bararwaye.

Twagize igihe cyo kwigisha kandi tuzakomeza kwigisha ariko noneho abarenga ku mabwiriza batangiye kugerwaho n’ingaruka z’ako kanya. Baracibwa amande, abafite utubari turafungwa”.

CP Kabera yakomeje avuga ko utubari tutemerewe gukora kandi ko amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 26 Kanama asobanura neza ko utubari tutemerwe gukora ndetse n’abafite resitora batemerewe kongera gutanga inzoga.

Amabiwiriza yUumujyi wa Kigali No 90 yo ku wa 31 Kanama 2020 y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa Kigali, avuga ko nyir’ubucuruzi cyangwa nyir’urugo uzafatwa yafunguye ahasanzwe akabari, akabari muri hoteli, akabari ko muri resitora, akabari ko muri butike, akabari ko muri supamaketi, akabari ko mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari, azajya yishyura amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu, akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe umuntu uzajya afatirwa muri ako kabari azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25, anashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu barwaye kutumva inzego zumutekano cyane Polisi nihagurukire aba bantu bariye intumva hamwe Gikondo abantu bazagenda . nyuma yamasaha ubona ntanicyo bibabwiye ndetse ni modoka aruko harugu.yaho Gikondo na none agasoko ka Karugira iruhande rwa Adpr.ahobacururiza mu muhanda.bo ntibanazi niba kwambara agapfuka munwa bibaho ushaka ahanyure.Polisi nifate abantu ibace amafaranga kugeza bumvise kuko inyigisho zo utarazihawe,yarasibye

lg yanditse ku itariki ya: 4-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka