Kigali: Abana 240 bakuwe mu muhanda bamwe basubira mu ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buratangaza ko mu gihe cy’umwaka abana 240 bakuwe mu buzima babagamo mu muhanda bagasubizwa mu miryango, kuri ubu 117 muri bo bakaba baramaze gusubira mu ishuri.

Uretse aba basubiye mu ishuri bakabaka barimo kwiga neza nk’uko abandi bana baba mu miryango babigenza, ngo hari abandi bakirimo kuganirizwa umwe ku giti cye aho bari mu miryango kugira ngo na bo bashobore gusubira mu ishuri.

Iyo bagejejwe mu miryango, bashyirirwaho itsinda ry’abo umuntu yakwita ko ari nk’abafashamyumvire cyangwa abajyanama rigizwe n’abantu babiri baturuka mu nzego zatowe zitandukanye ziri mu midugudu cyangwa mu tugari nk’inama y’Igihugu y’abagore, urubyiruko, abajyanama b’ubuzima, komite nyobozi hamwe n’inama njyanama y’akagari babakurikirana umunsi ku wundi.

Umukozi w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imiyoborere myiza, Jean Sauveur Kalisa, avuga ko ahantu aba bana bakundaga guhurira bahashyize abaharinda.

Ati “Ikibazo cy’abana bo ku mihanda ni ikibazo dukurikirana umunsi ku wundi. Kimwe cyo ni uko byibuze ku maseta bakundaga guhuriraho, twashoboye gushyiraho abantu bayarinda, cyane cyane Nyabugogo ahantu mu migano. Hari ahantu rwose bari baragize indiri ugasanga ni ho batekera, ni ho barara, ugasanga mbese bahagize aho gutura, ariko uyu munsi ni amateka uhageze si ko bimeze”.

Kalisa avuga ko n’ubwo nta byera ngo de ariko hari gahunda y’uko abana bose bagomba kurererwa mu miryango ku buryo n’abandi basanze mu muhanda bihutira kuhabakura bakajyanwa mu muryango.

Abo Kigali Today yasanze mu muhanda bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo muri iyi minsi ya Guma mu Rugo.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today, avuga ko amaze hafi umwaka mu muhanda kubera ko yaje ahunga mukase wamufataga nabi, ariko ngo akomerewe n’ubuzima kuko akenshi ibimutunga yabihabwaga n’abacuruza muri resitora.

Ati “Nirirwa hano mu muhanda nahura n’umuntu mwiza nkamusaba akampa nk’akajana ngahita ngenda muri resitora zo hirya iriya nkayaha abakozi baho bakampa ibyo basigaje ariko ntibakora ntaho mfite mbikura".

Mugenzi we Ati “Kera se ko hano hose habaga hari abantu benshi ukabona uwo utwaza akaguhemba cyangwa akaguha utwaka (ibiryo) mugeze iwabo, ubu se wamukura hehe?”

N’ubwo bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho, ntibakozwa kwegera inzego z’ubuyobozi ngo zibafashe kuko batinya kujyanwa mu bigo ngororamuco kuko bavuga ko ari ho hari ubuzima bubi kurusha ubwo babayemo mu muhanda.

Zimwe mu mpamvu iyo uganiriye n’aba bana bakubwira ko zibatera kuza mu muhanda inyinshi ziganjemo amakimbirane abera mu miryango yabo hagati y’ababyeyi bombi ariko hakaba n’abandi bananirana bakaza mu muhanda, bamwe ndetse bakazanwa mu muhanda no gushaka amafaranga yo kujyana mu biyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka