Kigali: Abamotari icyenda bakurikiranyweho guhindura pulake za moto

Abamotari 9 bakorera mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho guhindura ibirango (Plaque) bya Moto, hagamijwe ko batandikirwa na za Camera zo ku muhanda.

Hari abasiba irangi ku mubare umwe wa pulake bigatuma camera itayibona
Hari abasiba irangi ku mubare umwe wa pulake bigatuma camera itayibona

Abo bamotari bose uko ari icyenda bahuriye ku buryo babikoragamo kuko bahisha cyangwa bagahindura umubare n’inyuguti biranga Moto, ku buryo iyo bandikiwe na Camera ikosa ryakozwe ritabarwa kuri moto batwaye.

Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kane, bemeye ibyaha banagagaraza impamvu zabateye kubikora n’ubwo harimo abavuga ko batari babigambiriye.

Uwitwa Olivier Mizero, avuga ko guhindura pulake yabikoze nkana agamije gukwepa camera zari zimaze kumwandikira inshuro ebyiri akabona ko atazajya abona amafaranga yo kwishyura nakomeza kwandikirwa aribwo yahinduraga inyugu ya Z.

Ati “Kuri Camera ya kabiri nabonye amafaranga ntazayabona, ndavuga nti ko umuvuduko wa 40 ari mucye koko nzabigenza nte? Ndangije mfata uwo mwanzuro mubi ariko ndabisabira imbabazi, kuko kuva bashyiraho camera ya 40 kugera ubu nari ngitwara, kuva nayihisha ntabwo bongeye kunyandikira ngo imfate”.

Emmanuel Bavuganeza avuga ko yahaye umuntu moto nyuma bakamuhamagara bamubwira ko bayifunze, agiye kuyifunguza atungurwa no kubwirwa ko bayihinduriye ibirango.

Ati “Jyewe ntabwo nari nzi ko pulake umushoferi yayisibye, twarahuraga simbyiteho cyane kuko hari igihe rimwe na rimwe yabaga afite konterevasiyo, n’uwo munsi bamufata yari afite konterevasiyo y’uwo munsi, ni yo nari ngiye kwishyura nsanga moto bayijyanye. Nanjye nabimenye ari uko ngeze aha babimbwiye, jye yarambwiye ngo nzajye kuzana ikinyabiziga cyanjye ngo ntabwo azasubirayo kubera ko pulake yari yarayisibye kugira ngo batazajya bamwandikira”.

Hari abashyiraho irangi ry'umuhondo hagamijwe ko inyuguti n'imibare bitagaragara
Hari abashyiraho irangi ry’umuhondo hagamijwe ko inyuguti n’imibare bitagaragara

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano w’umuhanda, SSP Irere René, avuga ko ibisobanuro n’ubwo babiganisha ku gutinya kwandikirwa na Camera ariko bitandukanye cyane.

Ati “Izi pulake zose mubona aha iyo uzishyize muri sisitemu ushaka kureba inshuro zandikiwe cyangwa se n’amande baba barimo usanga atari menshi, ntabwo camera zabafashe inshuro nyinshi ku buryo aricyo bashyira imbere kugira ngo bahindure pulake. Ibyo rero bigaragaza ahubwo y’uko hari izindi gahunda baba barimo, haba gutwara ibiyobyabwenge, hari abashikuza abakobwa amashakoshi, amatelefone, baba bafite ibindi byaha bagendereye”.

Baramutse bahamijwe icyaha n’urukiko bahanishwa ingingo ya 276 itegeka ko bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000), ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyibazo naguze Moto ni poromide aharubwo Moto iba irimunzu itangiye mumuhanda bakayandikira 2moto yage nirakagera ikigari nabonye barayandikiye ngo iri igari icuro3 Kandi ahonyiguriye itarahagera nimudushe

Uwera eric yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka