Kigali: Abagore 200 bagiye kwiyongera mu bamotari

Ikigo Yego Moto ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa kigiye gufasha abagore n’abakobwa 200 bo mu Mujyi wa Kigali bifuza kuba abamotari kwiga moto n’amategeko y’umuhanda bityo binjire muri uwo mwuga.

Abagore batwara abagenzi kuri moto bemeza ko ari akazi nk'akandi
Abagore batwara abagenzi kuri moto bemeza ko ari akazi nk’akandi

Abagore bifuza kwiga uwo mwuga basabwa kuba bafite ubushake, bakaba nibura bararangije amashuri abanza kugira ngo bizaborohere kwiga icyongereza, bikaba biteganyijwe ko baziga mu gihe cy’amezi atandatu, gahunda ikazatangirana na Nyakanga uyu mwaka.

Abazakurikira ayo masomo biteganyijwe ko bazanahita bakora ikizamini cyo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, abazatsinda babyifuza, icyo kigo ngo kikazabafasha kubona moto nshya ku giciro gito kandi mu buryo bw’inguzanyo, bakazajya bazishyura buhoro buhoro, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Yego Moto, Mahesh Kumar.

Umukozi muri Yego Moto ushinzwe ibikorwa, Muhoza Pophia, agaruka ku mpamvu icyo kigo cyahisemo gutegura uwo mushinga wo gufasha abagore kumenya gutwara moto.

Ati “Ni uburyo nk’abikorera twahisemo bwo gufasha abagore kubona akazi kugira ngo biteze imbere kuko twumva bitaharirwa Leta gusa. Imibare igaragaza ko abagore batwara moto muri Kigali ari batanu gusa mu bamotari basaga ibihumbi 40 babarirwa muri uwo mujyi”.

“Tuzahera ku bagore 200 kugira ngo babere urugero abandi, bitume batinyuka bumve ko kuba umumotari atari akazi k’abagabo gusa, cyane ko ari akazi kinjiriza amafaranga ugakora. Abagore na bo barashoboye kandi twumva ko hari amakosa amwe bagabanya muri uwo mwuga kuko batwara bigengesereye”.

Muhoza Pophia avuga ko bifuza ko abagore biyongera mu kimotari ari nako bihangira umurimo
Muhoza Pophia avuga ko bifuza ko abagore biyongera mu kimotari ari nako bihangira umurimo

Avuga kandi ko bagiye gutangira kwamamaza icyo gikorwa kugira ngo ababyifuza biyandikishe, hanyuma kwiga bizahite bitangirana n’ukwezi gutaha.

Ikindi ngo n’abagore bifuza kwiga uwo mwuga ariko bafite abana bonka ntibahejwe, kuko ngo biteganyijwe ko bazazana n’abana babo n’ababarera, ikigo kikabitaho mu gihe bazaba bari mu masomo.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi, avuga ko icyo gikorwa ari cyiza kuko kizagabanya impanuka.

Ati “Abagore n’abakobwa nibiyongera mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kizaba ari ikintu cyiza kuko tubaziho ubwitonzi. Ibyo bituma batwara neza bityo bikazagabanya impanuka zo mu muhanda”.

SSP JMV Ndushabandi avuga ko abagore batwara neza bityo bikazagabanya impanuka
SSP JMV Ndushabandi avuga ko abagore batwara neza bityo bikazagabanya impanuka

Umwe mu bamotari b’abagore bakorera mu mujyi wa Kigali utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko gutwara moto ari akazi nk’akandi, cyane ko we amaze imyaka ine abikora.

Ati “Ni akazi nk’akandi kose, icy’ingenzi ku mugore ni ugutinyuka. Abagore bakivuga ko ari umwuga w’abagabo gusa ni imyumvire ishaje kuko ni uburyo bwo kwihangira umurimo mu rwego rwo gushakisha ubuzima, ahubwo ayo mahirwe bahawe ntabacike yo kubona inkunga yo kubigisha batishyuzwa”.

“Nta kibazo kirimo kuko jyewe mbimazemo igihe, ahubwo bindinda ibindi bishuko byatuma nishora mu mico mibi yankururira ibibazo”.

Uretse gutwara moto, abo bagore bazigishwa icyongereza kugira ngo bazajye babasha kuvugana n’abakiriya b’abanyamahanga, bige kwakira abakiriya, ubutabazi bw’ibanze, ikoranabuhanga kuko moto zizaba zifite mubazi, iby’ibanze mu gukanika moto ndetse n’ubwirinzi (Self defence).

Icyo gikorwa giterwa inkunga n’Umuryango w’Abadage ushinzwe iterambere mpuzamahanga (GIZ), nyuma y’umujyi wa Kigali hakazakurikiraho kwigisha abagore bo mu cyaro kuko iyo gahunda izakomeza.

Uhagarariye Yego Moto na GIZ basinya amasezerano y'ubufatanye
Uhagarariye Yego Moto na GIZ basinya amasezerano y’ubufatanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza ko Abagore nabo batwara Taximoto.Nta kibazo kirimo kubera ko Abagore benshi bayobora neza ibinyabiziga kurusha Abagabo.No mu butegetsi bayobora neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote 2 umurongo wa 12 na 1 Abakorinto 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

sezibera yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

Ni ukuri ibi ndabishimye abadamu baritonda gusa wenda bazaza bazanye isuku ihagije, ndasaba ko batozwa isuku ihagije. Abatwara moto, nta gahunda y’isuku n’isukura bagira, kugeza ubu ntiboga ntibafura bagira ibikote binuka ibikweto bishaje binuka kubi Casque zaboze hari aboza moto 1 mu kwezi, aragutwara ukirirwa utariye ukaba waruka pe. Rwose RURA n’amashyirahamwe yabo n’izindi nzego badufashe bite ku isuku birakabije.Ndashimira abatwara Taxi voiture isuku n’ubwitonzi bagira.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 12-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka