Kicukiro: Urubyiruko rwibukijwe ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa by’Ukwezi k’Ubutwari mu Murenge wa Kicukiro tariki 28 Mutarama 2024, yibutsa urubyiruko ko Ubutwari butangira umuntu akiri muto, abasaba gukunda Igihugu no kwirinda ingeso mbi zabasubiza inyuma.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine

Mu mpanuro yahaye abitabiriye ibi birori biganjemo urubyiruko, Mutsinzi yagize ati “Kuba intwari si ukuba ufite amafaranga menshi, ni ukuba ufite umutima wo gukunda Igihugu cyawe, byaba ngombwa ukitangira ibikorwa bifitiye akamaro abandi.”

Yasabye abatuye muri Kicukiro guharanira ko ihora icyeye, ifite isuku, itarangwamo ibyaha, ahubwo ikaba Kicukiro irangwa n’ibikorwa byiza kandi abaturage babigizemo uruhare, abasaba no kwirinda kwangiza ibikorwa remezo biba byagezweho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yashimye uko Umurenge wa Kicukiro wateguye ndetse n’uko washyize mu bikorwa gahunda zijyanye n’Ukwezi k’Ubutwari.

Zimwe muri izo gahunda n’ibikorwa byaranze Ukwezi k’Ubutwari ku rwego rw’Umurenge wa Kicukiro harimo kuba abaturage b’uwo Murenge, bari kumwe n’abayobozi babo, tariki 26 Mutarama 2024, barasuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, bashima ubutwari bwaranze Inkotanyi, biyemeza kuzifatiraho urugero.

Bakozemo ibindi bikorwa birimo ibiganiro byatanzwe mu mashuri, ibiganiro byahawe urubyiruko n’ibindi byiciro bitandukanye, byibanze cyane cyane ku muco w’ubutwari, no kurwanya ibiyobyabwenge, by’umwihariko kuri iki Cyumweru bakaba barateguye igitaramo cyo gusoza ibyo bikorwa bari bamazemo iminsi.

Abahize abandi mu marushanwa yateguwe mu Kwezi k'Ubutwari bashimiwe
Abahize abandi mu marushanwa yateguwe mu Kwezi k’Ubutwari bashimiwe

Habaye n’amarushanwa mu ndirimbo, mu mivugo, mu ikinamico no mu mupira w’amaguru, ku munsi wo gusoza ibyo bikorwa Ubuyobozi buboneraho gushimira ndetse no guhemba abagize uruhare muri ayo marushanwa agamije gukangurira abaturage kurangwa n’umuco w’ubutwari.

Nkurunziza Aimable, ari mu ikipe y’urubyiruko yahize ayandi mu marushanwa y’umupira w’amaguru. We na bagenzi be b’urubyiruko bashima impanuro bahawe zibereka uburyo bakwiye kwitwara kugira ngo bazabashe kugera ikirenge mu ntwari zagize uruhare mu kubohora Igihugu.

Nkurunziza na we asanga bishoboka ko umuntu wese yarangwa n’ibikorwa by’ubutwari nubwo yaba akiri muto. Yagize ati “Iyo umuntu ukiri muto yishoye mu byangiza ubuzima bwe nk’ibiyobyabwenge, biramuzahaza, no gukina wa mupira bikamunanira. Iyo wiyemeje kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, icyo ukora ugikora nk’akazi kandi ukanacyitangira. Ibintu byose ukora ufite intego ugamije kugeza ku bantu, na byo ni ubutwari.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yagarutse ku muco w’ubutwari mu rubyiruko, abibutsa uko bakwiye kwitwara kugira ngo bazabe intwari, abashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge. Yagize ati “Niba dushaka Igihugu cyiza twifuza ejo hazaza, tugomba kuba dufite urubyiruko rufite ubuzima bwiza n’imyumvire myiza. Abagize uruhare mu kubohora Igihugu cyacu bamaze gukura, bakeneye ababasimbura. Tugomba rero gutegura ahazaza heza h’Igihugu duhereye ku bato.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y'ahazaza heza h'Igihugu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y’ahazaza heza h’Igihugu

U Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka. Muri uyu mwaka, Umunsi w’Intwari z’Igihugu urizihizwa ku nshuro ya 30 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Urubyiruko rwifashishije impano zitandukanye rufite, rutanga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n'umuco w'ubutwari
Urubyiruko rwifashishije impano zitandukanye rufite, rutanga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n’umuco w’ubutwari
Umuhanzi Bushali yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Bushali yasusurukije abitabiriye iki gitaramo

Amafoto: Fraterne Rugwizangonga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka