Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kwirinda inda zitateganyijwe n’ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga rwahuriye mu biganiro byateguwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace ku bufatanye n’umuryango witwa Good News International, baganirizwa ku ngingo zitandukanye zibafasha gutegura ahazaza habo heza.

Ibyo biganiro by’iminsi ibiri birabera mu kigo cy’urubyiruko cyitwa Joy Center giherereye mu Kagari ka Nunga, kuva ku itariki ya 07 kugeza ku ya 08 Kanama 2024 kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa munani.

Byahurije hamwe urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye ndetse n’abiga imyuga iciriritse n’abatarabashije gukomeza kwiga bari mu kigero cy’imyaka 18 kugera kuri 25 y’amavuko.

Baraganirizwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibyerekeranye no kwirinda inda zitateganyijwe, kwirinda ibiyobyabwenge, baganirizwa no ku burere mboneragihugu, bikaba biri muri gahunda izwi nk’Intore mu Biruhuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga, Umutoni Vestine Happy, yahaye ikaze abitabiriye ibi biganiro, yibutsa urubyiruko ko rukwiye gushaka ibibahuza mu rwego rwo kwirinda kujya mu ngeso mbi zibaganisha ku biyobyabwenge cyangwa ubuzererezi.

Umwe mu bayobozi b’umuryango Good News International, Ndayisaba Clement, yavuze ko bafite intego zirimo iyo kwita ku iterambere ry’urubyiruko barwigisha cyane cyane imyuga iciriritse. Uwo muryango wubatse ikigo cy’urubyiruko i Gahanga muri Nunga mu mwaka wa 2015, bakaba bigisha urubyiruko imyuga irimo gusudira, ubudozi, bakaba bateganya no gutangiza ububaji mu gihe kiri imbere.

Kuva batangira kugeza ubu, bamaze gufasha urubyiruko rubarirwa muri 300 mu kurwigisha ubumenyi butandukanye, ubu rukaba rukora imirimo y’iterambere ijyanye n’ubumenyi bize.

Urubyiruko rwashimiwe ko hari abanywaga ibiyobyabwenge babiretse, abandi bareka indi myitwarire itari myiza yabarangaga, ubu bakaba batanga ubuhamya bw’ibyiza bamaze kugeraho.

Twiringiyimana Etienne ushinzwe Uburere Mboneragihugu mu Murenge wa Gahanga, yashimiye urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro, arusaba gukunda Igihugu no guharanira kugitaza imbere. Yagize ati: “Kubura umubyeyi birababaza cyane kuko nta kiruta nyina w’umuntu ariko kubura Igihugu byo bikaba bibi cyane, ni yo mpavu tugomba gusigasira amateka yacu.”

Twiringiyimana yasabye urubyiruko kujya rwitabira ibikorwa rusange nk’umuganda no kubakira abatishoboye, abibutsa ko gahunda y’Intore mu Biruhuko ari umwanya mwiza wo kwiga amateka no gutozwa imirimo yo gusigasira ibyagezweho.

Yasabye kandi urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiye kuranga umwenegihugu muzima, bagaharanira kurinda no gusigasira ibyagezweho kugira ngo barinde ubusugire bw’Igihugu muri rusange batitaye ku nyungu zabo bwite.

SP Umuhozali Irene ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing) mu Karere ka Kicukiro, na we yaganirije urwo rubyiruko ku bijyanye no kurwanya ibiyobyabwenge, abasaba kubigendera kure kuko byangiza ubuzima bw’ubinywa bikamukoresha ibyo adakwiye kuba akora.

Yabashimiye kuba bahisemo neza bakaza muri ibyo biganiro ndetse bamwe muri bo bakaba bagaragaje impano zitandukanye baranabihemberwa, abereka ko mu gihe bishoye mu biyobyabwenge, izo mpano zabo zishobora kwangirika zikabapfira ubusa.

Amafoto: Good News International

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka