Kicukiro: Ubukangurambaga bise ‘Akaramata’ bwafashije imiryango irenga 500 kubana byemewe n’amategeko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko Akarere kamaze amezi icyenda kari muri gahunda yo gukangurira abaturage kubana mu buryo bwemewe n’amategeko mu bukangurambaga bise ‘Akaramata’.

Muri icyo gihe, babashije kwigisha imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bakangurira n’urubyiruko rufite gahunda yo kubana ko batakwishora mu kubana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri ayo mezi icyenda babashije gusezeranya imiryango irenga 500 yabanaga mu buryo budakurikije amategeko. Iyo miryango yiyongeraho n’iy’abasore n’inkumi basezeranye mu bihe bitandukanye.

Gusezeranya iyi miryango ni kimwe mu byabaye mu mirenge itandukanye ya Kicukiro kugeza ku munsi wa nyuma w’ingengo y’imari, ni ukuvuga tariki 30 Kamena 2022, Akarere kakaba kishimira ko bashoje umwaka neza mu gikorwa gishingiye ku muryango, kandi gitanga icyizere cyo kubaka imiryango myiza itanga icyizere cy’ejo hazaza.

Abasezeranye kuri uwo munsi, by’umwihariko mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, ni imiryango 20 irimo imiryango 11 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, n’imiryango 9 y’inkumi n’abasore bifuje kurushinga.

Ubuyobozi bwabashimiye intambwe bateye yo gutangira urugendo rwo kubana akaramata mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yabanje guha inyigisho abasezeranye kubana akaramata
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yabanje guha inyigisho abasezeranye kubana akaramata

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, ari na we wabasezeranyije, yagize ati “Twishimira ko urugo iyo rutangiye mu buryo bwemewe n’amategeko hari ingaruka nyinshi baba birinze.”

Habarugira Elias na Mukamugisha Fortunée ni bamwe mu basezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Bavuga ko batari basanzwe babana, bakaba basezeraniye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Habarugira ati “Byadushimishije cyane kuba twabashije kugera kuri uyu munsi wo kuza gusezerana byemewe n’amategeko, ni byiza cyane. Twiyemeje kwihanganirana, kubabarirana, kwakira ibyiza n’ibibi byatubaho, gusabana imbabazi, cyane cyane tuzirikana n’indahiro twakoze uyu munsi, na zo zizadufasha kugera ku ntego twiyemeje.”

Habarugira Elias na Mukamugisha Fortunée ni bamwe mu basezeranye, bishimira intambwe bateye
Habarugira Elias na Mukamugisha Fortunée ni bamwe mu basezeranye, bishimira intambwe bateye

Mukamugisha Fortunée basezeranye, na we avuga ko yishimiye iki gikorwa bagezeho. Ati “Nshimishijwe n’uko nshyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Kugira ngo uru rukundo turusigasire, turateganya kuzuzanya ntitubeshyanye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko iyi ari gahunda Akarere ka Kicukiro katangije mu mwaka wa 2021/2022 bise ‘Akaramata’ yo gukangurira imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kugana ubuyobozi bagashyingiranwa byemewe n’amategeko.

Muri iyo gahunda babigisha ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko, uburyo bitanga umutekano, uburyo bifasha abashakanye kuzuza inshingano zabo, bigafasha n’abana mu burenganzira bwabo.

Ati “Turishimira ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari dushoje, imiryango irenga 500 yabashije gusezerana nyuma yo kwigishwa, ariko tukanishimira ko n’urubyiruko rwakundanye rugafata icyemezo rwagiye ruza rugasezerana kubana mu buryo bukurikije amategeko. Ibi biratanga icyizere cyo kugira wa muryango utekanye kandi ushoboye, ikaba ari yo ntego yacu nk’ubuyobozi, ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu.”

Bahawe icyemezo cy'uko basezeranye kubana mu buryo bukurikije amategeko
Bahawe icyemezo cy’uko basezeranye kubana mu buryo bukurikije amategeko

Iyi ngo ni gahunda bazajya bakora buri mwaka kubera akamaro bayibonyemo, dore ko abasezeranye muri iyi gahunda usanga bashimira ubuyobozi, ndetse banaha ubuhamya abandi bakibana mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu nyigisho ubuyobozi bubaha mbere yo kubasezeranya, bubibutsa kubahiriza inshingano eshatu z’ingenzi abashakanye baba bafite ari zo kudahemukirana, gushyigikirana no kubahana. Izo nshingano iyo bazubahirije umuryango ubaho neza, ugatera imbere kandi ukabaho mu mutekano, nk’uko Umutesi Solange uyobora Akarere ka Kicukiro yakomeje abisobanura.

Ati “Icyo tubasaba ni uko bubahiriza ibikubiye mu nyigisho baba bahawe, ndetse n’indahiro baba bakoze, buri wese akubaha mugenzi we, akamushyigikira, kandi ntamuhemukire.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko nuko kumusanzu akarere ka kicikiro mwatanze, nutundi turere turebereho.

Chretien yanditse ku itariki ya: 3-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka