Kicukiro: Muri Nunga bizihije umuganura baha ibikoresho byo mu ruganiriro imiryango itabifite
Ibirori by’Umunsi Mukuru w’Umuganura mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro byizihirijwe ku Biro by’Ako Kagari kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga, Umutoni Vestine Happy, yashimiye abaturage bitabiriye ibyo birori, abaha n’ikiganiro agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.”
Yibukije abaturage ko abana bari ku bigo by’amashuri bakeneye kwitabwaho mu buryo bw’imirire kugira ngo bakure neza. Ati “Burya iyo abana bacu bariye neza, batekereza neza, ubwenge bukiyongera.”
Mu kwizihiza uyu munsi kandi, aho ku Biro by’Akagari habaye n’igikorwa cyo gufasha abari bakeneye kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ababuze umwanya wo kwishyura banyuze ku rubuga Irembo bakaba bari bashyiriweho ahantu babafashaga kwishyura kandi nta kindi kiguzi cya serivisi.
Abaturage basabwe ko mu gihe bizihiza umuganura bakwiye no gukomeza gutekereza uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bigateza imbere n’Igihugu muri rusange, nk’uko umuyobozi w’Akagari ka Nunga yabigarutseho mu mpanuro yabahaye, ati “Tuganure twibaza ngo uruhare rwanjye ni uruhe mu kwishakamo ibisubizo, mu gufasha abanyeshuri gusubira ku ishuri, isuku aho ntuye, imyubakire inoze itari mu manegeka, wibaze ngo uruhare rwawe ni uruhe mu kwiteza imbere.”
Muri rusange mu byo muri ako kagari bishimira harimo iterambere rikomeje kugaragara muri ako gace hambere kari icyaro ariko ubu kagenda gahinduka Umujyi, iterambere ry’imihanda ibahuza n’Intara y’Iburasirazuba mu Bugesera, hakaba n’umuhanda uva muri Kicukiro ukomeza i Mageragere muri Nyarugenge no mu Majyepfo, gusa bagasaba ko washyirwamo kaburimbo kuko ukiri igitaka, ibyo bavuga ko bibangamira ingendo kuko ubamo ivumbi ryinshi mu gihe cy’izuba, n’ibyondo byinshi mu gihe cy’imvura.
Bishimira kandi ko muri ako gace hari umutekano kuko hambere byabaga bigoranye kuhagenda ku masaha y’umugoroba, bitewe n’abagizi ba nabi bahabaga.
Bishimira kandi ko abagore bahawe ijambo, kuko mu bihe byo hambere nta mugore wahagararaga imbere y’abantu ngo avuge ijambo kandi hari abagabo.
Mu byo bishimira harimo n’ibikomoka ku buhinzi kuko ari agace gafite ahantu hanini hakorerwa ubuhinzi.
Modeste Kayitana, Visi Perezida w’Inama Njyanama mu Kagari ka Nunga, yaganirije abitabiriye ibyo birori ku nkomoko y’umuganura ndetse n’akamaro kawo.
Yasobanuye ko Umuganura wabayeho kera ku ngoma z’abami, aho abaturage bahingaga bakeza bagasarura bakishimana na bagenzi babo, bagasabanira ahantu babaga bateguye.
Ati “Umuntu wese wabaga wejeje yagiraga imyaka runaka azana, bagateka umutsima w’amasaka, bakazana amata n’ibindi, abantu b’ingeri zose bakicara bakarya, bakanywa, bakishimira ibyo bagezeho.”
Uwo muco waje kuvaho mu 1925 ukurwaho n’Abakoloni bari bagamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, baca n’indi mico itandukanye yahuzaga Abanyarwanda.
Umuganura wagarutse nyuma y’ubwigenge, ariko ukizihizwa mu magambo gusa, ntihabeho guhura ngo bicare basangire, banaganire, bishimire ibyo bagezeho.
Mu mwaka wa 2011, Guverinoma y’u Rwanda nibwo yahisemo ko Umuganura wajya uba buri mwaka, abantu bakicara bakaganira, bakishimira ibyo bagezeho muri uwo mwaka urangiye.
Umuganura wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani (Kanama), ku rwego rw’Igihugu ukaba wizihirijwe mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, kuri ubu kandi ukaba wizihizwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Modeste Kayitana yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri” agaragaza akamaro ka gahunda Leta yatekereje yo kugaburira abana ku ishuri aho abize mu gitondo ndetse n’abaza kwiga nimugoroba bahurira ku ishuri bagasangira, bigatuma biga badashonje kandi bakitabira ishuri.
Yakanguriye ababyeyi gutanga umusanzu muto basabwa kugira ngo bashyigikire imibereho myiza y’abanyeshuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nunga, Umutoni Vestine Happy, avuga ko Umunsi Mukuru w’Umuganura ari umunsi mwiza ubahuza nk’abaturage b’ako Kagari, aho bicarana bakishimira ibyo bagezeho, ariko bagafata n’ingamba zo kunoza ibitaragezweho.
Uko guhura ngo binatuma buri muturage wese yumva ko imihigo imureba, bityo na we akibona muri gahunda za Leta.
Usibye gusangira ibyo kurya no kunywa, hari n’imiryango 12 baganuje bayiha intebe n’ameza byo gushyira mu ruganiriro (salon). Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Akagari ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri ako gace batekereje kunganira abo baturage mu iterambere, kugira ngo na bo babe ahantu heza.
Umwe mu bahawe ibyo bikoresho byo mu ruganiriro ni uwitwa Bapfakurera Theodorique w’imyaka 43 y’amavuko, akaba ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana batanu.
Yagize ati “Ndishimye kuko bampaye intebe n’ameza ngiye gushyira iwanjye mu ruganiriro kuko ntabyo nari mfite kubera ubushobozi bucye. Biragaragaza ko ubuyobozi butuzirikana kandi butwitayeho. Abayobozi babikoze ndabashimiye cyane. Nabonaga umushyitsi nkabura aho mwicaza, ariko ubu uwansura namubwira ngo tambuka uze wicare, ubu rwose nta kibazo.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|