Kicukiro: Motel yafunzwe by’agateganyo ikekwaho gutorokesha uwagaragaweho Covid-19

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga bafunze by’agateganyo ‘Aiport Inn Motel’ iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, iyo Motel abayobozi bayo baracyekwaho gutorokesha umuntu wari uyicumbitsemo kandi afite ubwandu bwa Covid-19. Uwo muntu yari Umunyarwanda wari uvuye mu gihugu cya Kuwait.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uwo mugenzi yavuye mu gihugu cya Kuwait tariki ya 13 Kamena 2021, ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe nk’uko bisanzwe yapimwe icyorezo cya Covid-19 n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, nyuma ajya gutegerereza ibisubizo muri Airport Inn Motel.

CP Kabera akomeza avuga ko ubuyobozi bwa Motel bwarenze ku mabwiriza y’inzego z’ubuzima, bamusezerera batabanje guhabwa ibisubizo byavuye mu isuzuma uwo muturage yari yakorewe.

Yagize ati “Uyu mugenzi nk’uko bisanzwe mu gihe yari agitegereje ibisubizo bya RBC yagiye gucumbika muri Airport Inn Motel iri hafi y’ikibuga cy’indege kuko n’abandi kenshi ariho bacumbika kugeza bahawe ibisubizo. Ntibategereje ko RBC ibaha ibisubizo ahubwo bo bwaracyeye baramusezerera aragenda".

CP Kabera yavuze ko hakirimo gushakishwa uwo muntu kuko aho yagiye harazwi, yagaye abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 ahubwo bo bagakora ibyo bishakiye.

Ati "Ba nyiri iriya Motel bari basanzwe babizi ko iyo umugenzi atarabona ibisubizo atagomba kuva aho acumbitse ariko bo yaharaye ijoro rimwe bucya bamusezerera ngo agende kandi babizi ko inzego z’ubuzima zitaratanga ibisubizo bye".

Iyo Motel yafunzwe mu gihe cy’iminsi 90 nk ’uko biteganywa n’amabwiriza, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge iyo Motel iherereyemo, Uwamahoro Genevieve, yavuze ko abayobozi b’iyo Motel barenze ku mabwiriza y’imicungire y’abarwayi ba Covid-19 ahubwo na bo bagira uruhare mu kuyikwirakwiza.

Ati "Birababaje kubona Motel nk’iriya isanzwe yakira abakiriya ikanamenya ko umukiriya ahava ari uko RBC ibahaye ibisubizo bye ariko bo bakabirengaho. Tekereza uriya muntu abantu yagiye ahura nabo bose yarabanduje".

Uwo muyobozi yasabye abaturage muri rusange kudahishira umuntu bazi ko arwaye Covid-19, yarangiza akarenga ku mabwiriza yahawe n’inzego z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kayisire bamucakiye ariko ni ibintu bye sinzi impamvu yari atarafatwa

Kagabo Jeab Baptiste yanditse ku itariki ya: 18-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka