Kicukiro: Inzu y’umuturage yibasiwe n’inkongi

Mu mudugudu wa Sovu, Akagari ka Niboyi, Umurenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro, mu masaha ya saa mbiri z’ijoro tariki 08 Gashyantare 2024, inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoko, ibyarimo byose birangirika.

Ibintu byari mu nzu byakongotse
Ibintu byari mu nzu byakongotse

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko iyi nkongi bakeka ko yaba yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi, bakaba bakomeje gukora iperereza ngo harebwe icyayiteye.

Ati “Iyo nzu yibasiwe n’inkongi yari ifite ibyumba bine n’uruganiriro, ariko byose byangiritse n’ibintu byose byahiye ntacyo yabashije kurokora”.

Mu byahiriye muri iyi nzu, SP Twajamahoro avuga ko harimo ibikoresho bitandukanye byo mu rugo birimo ibitanda n’intebe ndetse n’ibiryamirwa, ariko by’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke.

Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, rwahageze rubasha kuzimya iyi nkongi itaribasira izindi nyubako byegeranye.

Hangiritse byinshi
Hangiritse byinshi

SP Twajamahoro yasabye abantu bose ko batunga Kizimyamwoto, kugira ngo igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi babe babasha kwirwanaho igihe Polisi itarahagera ngo ibatabare.

Ati “Ni byiza no kujya abantu bagenzura insinga z’amashanyarazi, kuko na zo iyo zishaje cyangwa zagize ikibazo cyo kwangirika biteza inkongi. Muri make dukangurira abantu bose kwirinda ibyakurura inkongi za hato na hato, kuko zitera igihombo ndetse hakaba hari igihe abantu bahatakariza ubuzima”.

SP Twajamahoro yavuze ko iyi nzu nta bwishingizi yari ifite, aboneraho kwibutsa abantu bose ko ari ngombwa gufata ubwishingizi bw’ibikorwa ndetse n’inyubako, kugira ngo igihe hari ibyangijwe n’inkongi byishyurwe.

Abagizweho ingaruka n’inkongi ubuyobozi bwabashakiye aho bacumbikirwa, mu gihe bacyikusanya ngo babashe kubona ubushobozi bwo kwicumbikira.

Polisi yatabaye
Polisi yatabaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka