Kicukiro: Inzego zose zahagurukiye gukaza imyiteguro ya CHOGM

Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Kicukiro kuva ku mugududu kugera ku Karere, zahagurukiye gukaza imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, izatangira mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022 ikabera i Kigali.

Biyemeje gushyira imbaraga mu myiteguro ya CHOGM
Biyemeje gushyira imbaraga mu myiteguro ya CHOGM

Ni muri urwo rwego, mu mpera z’icyumweru gishize, izi nzego zose zahuriye mu nama igamije kwiga ku myiteguro y’iyi nama, ndetse n’izindi ngingo zirimo umutekano, iterambere n’izindi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko izi nzego zose zahuye ngo zisuzume ingingo zitandukanye zireba imibereho n’iterambere ry’abaturage, ariko batibagiwe no kureba ku myiteguro y’inama ya CHOGM.

Yagize ati “Ntitwakwibagirwa no kuvuga ku myiteguro y’inama ya CHOGM ari na ho twakuye umwanzuro w’uko tugiye kugaragaza ubudasa mu midugudu mu gukemura ibyo bibazo”.

Uretse ibyo kandi, uyu muyobozi yongeraho ko umuturage wa Kicukiro akwiye kugira umutekano kugira ngo n’abashyitsi bazitabira iyo nama na bo bazabe bizeye umutekano.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi, asaba abaturage bose gufatanya mu myiteguro ya CHOGM
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi, asaba abaturage bose gufatanya mu myiteguro ya CHOGM

Ati “Nk’abantu tuzaba dufite abashyitsi, tugomba gushyiramo akarusho. Iyi nama iradusaba gukomeza kunoza ibyo n’ubundi Umunyarwanda yari akeneye ariko no mu muco nyarwanda baravuga ngo umushyitsi akurisha imbuto”.

Arongera ati “Ibyo bisobanuye ko niba dufite abashyitsi, ibyo twakoraga twebwe ubwacu tugomba gushyiraho akarusho kugira ngo twitegure neza, bityo n’Abanyarwanda babyungukiremo”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bigo mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga, Ngendahimana Jean Damascene, na we avuga ko basanze ibyo basabwa gukora, n’ubundi bisanzwe biri mu nshingano zabo za buri munsi.

Akavuga ko mu gihe u Rwanda rugiye kwakira inama ya CHOGM, abakuru b’imidugudu basabwa gushyira imbaraga zidasanzwe mu myiteguro kugira ngo iyi nama izagende neza.

Ati “Tugiye kwakira iyi nama ya CHOGM, biradusaba imbaraga kugira ngo tugire byinshi duhindura bityo izagende neza natwe abaturage tubigizemo uruhare”.

Abayobozi mu nzego zose biyemeje gufatanya kwakira neza abazitabira CHOGM
Abayobozi mu nzego zose biyemeje gufatanya kwakira neza abazitabira CHOGM

Mu bikorwa Ngendahimana avuga ko abakuru b’imidugudu bagiye gushyiramo imbaraga, harimo amasuku mu midugudu aho batuye, kugenzura neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo wubahirizwa, bakanita kuri serivisi nziza bageza ku baturage.

Akarere ka Kicukiro karimo gushyira imbaraga mu bikorwa remezo kugira ngo abaturage bazagire imihanda yindi bakoresha yunganira isanzwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, akaba asaba abaturage bose kugira uruhare muri iyi myiteguro, kandi bakumvira abayobozi babo kugira ngo bajyanemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka