Kicukiro: Imodoka yafashwe n’inkongi irakongoka

Mu Karere aa Kicukiro mu Murenge wa Gahanga hafi ya sitasiyo y’ibikomoka kuri peteroli ya Oryx, imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Hiace yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Iyi modoka yafashwe n'inkongi irashya irakongoka
Iyi modoka yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

Abari aho hafi babonye iby’iyi nkongi bavuga ko inzego z’umutekano zihutiye kuhagera zirayizimya kugirango idasakara igafata izindi nyubako n’ibindi binyabiziga.

Inzego z’umutekano kugeza ubu ntiziragira icyo zivuga ku mpamvu yateye iyo nkongi yibasiye iyo modoka.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya avuga ko impanuka yatewe n’insinga zakoranyeho muri moteri y’imodoka (Court circuit) bituma habaho inkongi.

Ati “Amahirwe yabayeho nuko nta muntu wayiguyemo cyangwa ngo ayikomerekeremo kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabariye igihe ihita izimya umuriro”.

Polisi y’Igihugu ivuga ko abantu bakwiye kujya bagenda mu binyabiziga babanje kubigenzura ko ari bizima, ndetse bakaba bafite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, ‘Controle Techinique’, kugira ngo igihe bahuye n’ibyago cyangwa impanuka babashe kwishyurwa ibyangiritse.

Inzego z'umutekano zahise zihagera zihutira kuzimya iyi nkongi
Inzego z’umutekano zahise zihagera zihutira kuzimya iyi nkongi
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana
Kugeza ubu icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wasanga iyomodoka itaherukaga muri kotorore
Gusa asirase nukuri yite kuruwo muryango wabuze imodoka yabo bagire kwihangana murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 29-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka