Kicukiro: Hatangijwe ‘Igicaniro cy’Abarinzi b’Igihango’ kigamije kubashimira

Akarere ka Kicukiro katangije gahunda yiswe ‘Igicaniro cy’Abarinzi b’Igihango’, igamije koroza inka Abarinzi b’Igihango, no kubashimira uruhare bagize mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatusti mu 1994.

Igicaniro cy'Abarinzi b'Igihango kigamije kubashimira ibikorwa by'ubutwari bagaragaje
Igicaniro cy’Abarinzi b’Igihango kigamije kubashimira ibikorwa by’ubutwari bagaragaje

Ni gahunda yatangijwe hanasozwa imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuryango Glory Bible Mission in Africa, ni wo woroje Abarinzi b’Igihango batatu bo ku rwego rw’Akarere, na bo bakazoroza bagenzi babo uko ari 11 bose zikabageraho.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko iyi gahunda y’Igicaniro cy’Abarinzi b’Igihango, igamije kubashimira no kubereka ko ibikorwa bakoze bizirikanwa.

Ati “Ni gahunda akarere katekereje kugira ngo dushimire abarinzi b’igihango, tubereke ko tuzirikana ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ababashije guhisha Abatusti bahigwaga. Ndetse na nyuma ya Jenoside hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge”.

Uyu muyobozi avuga ko iyi gahunda inagamije guharanira ko ibikorwa byabo abato bakomeza kubyigiraho, cyane ko baba bafite ingero z’abo babyigiraho.

Mukamuheto Speciose (ufashe ku nka), avuga ko iyi nka izamuteza imbere
Mukamuheto Speciose (ufashe ku nka), avuga ko iyi nka izamuteza imbere

Mukamuheto Speciose, umwe mu barinzi b’Igihango borojwe, yagize ati “Bavandimwe ubu ntimwabasha gupima ibyishimo mfite, bitewe no guhabwa inka nkaba niteze ko izamfasha kwiteza imbere”.

Umurinzi w’Igihango Kayitare Gaetan, we yasabye urubyiruko kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo rukagera ikirenge mu cy’ababohoye igihugu bityo rugahanira kuba mu gihugu kizira umwiryane n’amacakubiri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwijeje abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere gufatanya na bo ku buryo buhoraho, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere aka karere.

Ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro, muri uyu mwaka byibanze ku miyoborere myiza, ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solang, yizeza abafatanyabikorwa bose ko akarere kazakomeza gukorana na bo, hagamijwe ko aka karere gakomeza kwihuta mu iterambere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi

Ati “Icyo twifuza nk’akarere ni uko twakomeza iyo mikoranire myiza, ni uko twakomeza gukorera hamwe, tukajya inama, tugahuza imbaraga kugira ngo tubashe kugera ku cyerekezo igihugu gifite”.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Ishuri rikuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC Kicukiro), ku ruhare ryagize mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ya Leta, ndetse n’uruhare iri shuri rigira mu kurera abana b’Abanyarwanda.

Umufatanyabikorwa Glory Bible Mission in Afrika, na we ari mu bashimiwe nk’abafatanyabikorwa b’indashyikirwa, akaba asanzwe afatanya n’akarere mu bijyanye n’uburezi, ari na we watanze inga zorojwe Abarinzi b’Igihango.

Hashimiwe kandi umufatanyabikorwa Rich The Children Rwanda, ikurikirana amarerero y’abana bato muri aka karere ka Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibakomereze aho!bazanabitoze abana babo

Twahirwa John yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Mukomerezaho Ntore za kicukiro kandi rwose turashima ubutwari bwaraze Abarizi bigihango mugihe cya Genocide yakorewe Abatutsi Mata 1994.

IRADUKUNDA Patrick yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka