Kicukiro: Bizihije Umunsi w’Intwari bataha ibikorwa by’abaturage

Abaturage b’Akarere ka Kicukiro bizihije Umunsi w’Intwari bataha ibikorwa bitandukanye bikoreye, birimo imihanda, amarerero n’uturima tw’imboga.

DEA Solange Umutesi hamwe na bamwe mu baturage bataha umuhanda
DEA Solange Umutesi hamwe na bamwe mu baturage bataha umuhanda

Abatuye mu Mudugudu wa Sabaganga mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga, berekanye umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibilometero bibiri, bavuga ko batanzeho amafaranga arenga miliyoni 120Frw.

Uwahagarariye ibikorwa byo kubaka uwo muhanda wiswe ’Ikaze Road’, Jeanne D’Arc Kanakuze, avuga ko nta modoka bajyaga bacyura mu ngo zabo bitewe n’uko hari agahanda k’igitaka gahoramo icyondo n’ubunyereri.

Kanakuze ati "Bamwe mu baturage bajyaga bohererezanya ibiseke, ariko uwashakaga gutura undi mu buryo bufututse ajyanye imodoka ntabwo byashobokaga."

Umuhanda batashye
Umuhanda batashye

Kanakuze avuga ko ubumwe bagize mu kubaka umuhanda bazakomeza kubugaragaza kugira ngo n’abandi baturarwanda babafatireho urugero.

Akarere ka Kicukiro kavuga ko mu kwizihiza Umunsi w’Intwari kuri uyu Gatatu hari n’ahandi abaturage berekanye imirima y’imboga bakoze mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse n’amarerero y’abana bato arimo iry’i Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi agira ati "Kuba muhurije ku gikorwa nk’iki bivuze kwanga kubana n’ikibazo nk’uko mwabyigiye ku Ntwari Maj Gen Rwigema, iki na cyo ni urugero rw’ubutwari."

I Busanza hari n'abujuje irerero ry'abana bato
I Busanza hari n’abujuje irerero ry’abana bato

Umutesi abuza abaturage gusaba byose ahubwo ko bagomba gusaba iby’ingenzi birenze ubushobozi bwabo.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda watanze ikiganiro kijyanye n’uyu munsi, Dr Augustin Nshimiyimana, avuga ko Ubutwari butakiri ubwo kurata imbaraga z’umubiri cyangwa igisirikare gikomeye gusa, ahubwo ngo bushobora kugaragarira mu byiciro byose by’imibereho.

Dr Nshimiyimana avuga ko Abaturarwanda muri iki gihe bakwiye kwerekana Ubutwari mu bijyanye no kubaka Ubukungu, ibikorwaremezo, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Mu kwitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari bagiye bubaka uturima tw'imboga
Mu kwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari bagiye bubaka uturima tw’imboga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka