Kicukiro: Bibukijwe ko indyo yuzuye idasaba ibihenze

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Intrahealth na Reach the Children Rwanda, batangije icyumweru cy’ubuzima, gitangirizwa mu irerero rya Ayabaraya mu Murenge wa Masaka, tariki 21 Werurwe 2023.

Muri rusange iki cyumweru cy’ubuzima kiribanda cyane ku kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ababyeyi bashishikarizwa gutegurira abagize umuryango indyo yuzuye, mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi.

Mu gihe hari ababyeyi batekereza ko gutegura indyo yuzuye bisaba ubushobozi buhambaye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange witabiriye gahunda yo gutangiza iki cyumweru cy’ubuzima, ari kumwe n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe, bagaragaje ko iyo myumvire atari yo.

Umutesi Solange ati “Gutegura indyo yuzuye ntibisaba ibiribwa bihenze, ahubwo aho dutuye hose haboneka iby’ingenzi birimo inyanya, dodo, amashu, ibijumba, ibitunguru, ibitoki, ibirayi, imbuto z’amoko atandukanye nka avoka, imineke, inanasi, ipapayi, n’ibindi biboneka ku giciro gito nk’indagara, amagi, amata,… ibyo byose umubyeyi ashobora kubibona hafi y’aho atuye, haba mu mujyi cyangwa mu cyaro, umuntu ashobora kurwanya imirire mibi.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange, yashishikarije abagize umuryango kwita ku ndyo yuzuye
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange, yashishikarije abagize umuryango kwita ku ndyo yuzuye

Habayeho gupima abana mu rwego rwo kureba uko bahagaze mu mikurire, bereka ababyeyi uko bategura indyo yuzuye, babasobanurira n’ibiyigize.

Umujyanama w’Ubuzima witwa Uwimana Christine, avuga ko imyumvire y’abaturage ku gutegura indyo yuzuye igenda ihinduka, kuko mbere bari bazi ko bisaba ibintu bihenze ariko bamaze gusobanukirwa ko ari ibintu bashobora kubona aho bari, icy’ingenzi bakamenya ibigomba kuba bigize ifunguro ryuzuye birimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara, ibikomoka ku matungo, n’ibindi.

Ku byerekeranye n’imirire mibi, ibipimo by’ukwezi kwa kabiri 2023 bigaragaza ko mu Karere ka Kicukiro bari bafite abana 70 bari mu mirire mibi hirya no hino mu Mirenge, abo bakaba barimo kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko.

Abo kimwe n’abandi baboneka kuko bapimwa buri kwezi, ngo bahita bashyirwa muri gahunda y’iminsi 12 kugira ngo babe bavuye mu ibara ry’umutuku bakamugeza mu cyatsi kibisi, ariko bagakomeza kuba hafi umuryango we.

Icyumweru cy’ubuzima muri Kicukiro gitangijwe mu gihe bari no mu kwezi kwa Werurwe nk’ukwezi bahariye kwita ku muturage bakemura ibibazo abaturage bafite, kubegereza serivisi zitandukanye nk’iz’irangamimerere n’izishyingirwa, mu gihe uku kwezi kugana ku musozo, bakaba biyemeje no kwita ku byerekeranye n’ubuzima, kuko ibindi byose abantu babigeraho ari uko bafite ubuzima bwiza.

Muri iki cyumweru kandi, ababyeyi bazashishikarizwa kuboneza urubyaro kuko imirire mibi ishobora guterwa n’uko umuryango ufite abana benshi ntushobore kubitaho uko bikwiye. Bashishikarije n’ababyeyi kubyarira kwa muganga, gupimisha inda, gupimisha imikurire y’umwana buri kwezi, no kujyana abana bagejeje ku myaka itatu mu marerero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka