Kicukiro: Bazatora Kagame kuko yimakaje ‘Ndi Umunyarwanda’ anabumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024 bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame bavuga ko bazamuhundagazaho amajwi kubera guhagarika Jenoside akimakaza ‘Ndi Umunyarwanda’ ubu Abanyarwanda baka babanye mu mahoro.

Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi akaba n’umukandida Depite, Nkuranga Egide yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ko gutora Paul Kagame ari ugukomeza kubaka ibikorwa by’iterambere kuko muri aka Karere ka Kicukiro havuguruwe igishushanyo mbonera buri muturage wese azajya yibonamo mu cyiciro arimo.

Nkuranga Egide yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza gutora umukandida Paul Kagame ari ugukomeza kubaka ibikorwa by'iterambere
Nkuranga Egide yabwiye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza gutora umukandida Paul Kagame ari ugukomeza kubaka ibikorwa by’iterambere

Ati “Buri wese muri aka Karere ka Kicukiro yashyiriweho uburyo bujyanye n’ubushobozi bwe mu gishushanyo mbonera kihateganyirijwe ku buryo ntawe uhejwe kuba yakora ibikorwa bimuteza imbere akurikije amikoro ye”.

Muri aka Karere kandi hazavugururwa Isoko rya Ziniya ryubakwe mu buryo bugezweho kandi buri wese warikoreragamo azahabwa ikibanza akomeze akore yiteze imbere.

Abakandida Depite bari baje mu bikorwa byo kwamamaza
Abakandida Depite bari baje mu bikorwa byo kwamamaza

Uretse ibikorwa remezo umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda, Abanyamuryango bamushimira uburyo u Rwanda ari Igihugu gitekanye ndetse rukabasha no kujya gutanga umusanzu mu bindi bihugu birimo nka Mozambique, Sudani y’Epfo, n’ahandi.

Binyuze mu mukino wakozwe n’urubyiruko, rwerekanye uburyo Inkotanyi zabohoye Igihugu cyakorwagamo Jenoside amahanga arebera ndetse ntihagire utabara Abatutsi bicwaga bagakizwa n’Inkotanyi.

Urubyiruko rwerekanye uruhare rw'Inkotanyi mu guhagarika Jenoside
Urubyiruko rwerekanye uruhare rw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside

Ibi urubyiruko rubifata nk’igikorwa cy’Ubutwari cyizatuma batora umukandida Paul Kagame agakomeza gufasha Abanyarwanda kubaho batekanye.

Murenzi Jules, umwe mu rubyiruko witabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, yavuze ko nubwo akiri muto akurikije amateka yumva nibyo abona aho u Rwanda rwavuye naho rugeze ubu ntacyamubuza gutora Paul Kagame.

Ati “Mfite imyaka 27 ariko nkurikije ibyo mbona u Rwanda rumaze kugeraho kumutora biraduha andi mahirwe yo kugera kuri byinshi abidufashijemo”.

Urubyiruko rwabyinnye ruridagadura
Urubyiruko rwabyinnye ruridagadura

Ibindi bikorwa Abanyamuryango bishimira ko bagejejejweho n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame harimo amashuri, amavuriro, ubwisungane mu kwivuza, uburezi budaheza, kwita kubageze mu zabukuru no kubagenera inkunga ibasindagiza n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mukayuhi Annonciata yishimira ko umukandida Paul Kagame yahaye ijambo abagore ndetse umugore akongera agahabwa agaciro mu muryango Nyarwanda ndetse ubu ku Isi hose Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba ariyo ifite abagore benshi.

Iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR cyasusurukijwe n’abahanzi batandukanye barimo Senderi International Hit.

Intare iyoboye izindi Ntare
Intare iyoboye izindi Ntare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka