Kicukiro: Batashye ishuri ry’icyitegererezo rifite agaciro ka miliyari 2,5 FRW

Muri gahunda yo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, abaturage b’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro batashye ku mugaragaro ishuri ry’icyitegererezo rya Groupe Scolaire Karembure rifite agaciro ka Miliyari 2,5 FRW.

Umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ari kumwe na Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali Musenyeri Antoine Kambanda n’Umuyobozi w’inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali Col. Alexis Kayumba.

Ishuri ry’icyitegererezo rya Groupe Scolaire Karembure rifite ibyumba bibiri by’ikoranabuhanga bigezweho (Smart Classrooms) na murandasi (internet) ikoresha umurongo wihuta, bizafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no kurahura ubumenyi butandukanye hirya no hino ku isi.

Ataha ku mugaragaro iri shuri, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yasabye abaturage n’abarezi gufata neza iri shuri no kuribyaza umusaruro uryitezweho.

Bwana Rubingisa yagize ati: “Mugomba gukomeza gushyigikira ibyagezweho mu iterambere no kubyitaho uko bikwiye”.

Umwe mu babyeyi barerera muri iri shuri rigezweho yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatanze inkunga yo kuryubaka. Yagize ati: “Ubusanzwe abana bacu bakoraga urugendo ruri hagati y’ibirometero bine na bitanu (4-5 km) bajya ku ishuri bigatuma batiga neza, iri shuri rije ari igisubizo ku bana bacu bagiye kwiga hafi”.

Ishuri ry’icyitegererezo rya Karembure mu Karere ka Kicukiro ryubatswe mu buryo bugezweho rikaba rifite ibyumba byigirwamo 36 n’ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 2,160.

Rifite Laboratwari 2 z’Ubutabire, ibinyabuzima n’ubugenge, Isomero, ibibuga by’imikino n’ibindi. Ibikorwa byo kuryubaka byatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muganda yahakoreye mu mwaka wa 2017.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka