Kicukiro: Batangije Icyumweru cy’Umujyanama, bibutsa buri wese gutanga serivisi nziza

Mu Karere ka Kicukiro, ukwezi kwa Werurwe ni ukwezi kwahariwe kwita ku muturage, ku ntero igira iti ‘Umuturage ku Isonga’. Mu Murenge wa Kicukiro muri uku kwezi harimo gahunda y’icyumweru cy’Umujyanama, kikaba ari ngarukamwaka kuko no mu mwaka ushize bagize gahunda nk’iyi.

Iki cyumweru cy’Umujyanama mu Murenge wa Kicukiro cyatangijwe tariki 18 Werurwe 2023, kikazasozwa tariki 25 Werurwe 2023. Gifite insanganyamatsiko igira iti “Umujyanama mwiza, Umuturage ku Isonga”.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, yagarutse ku bisobanuro by’iyi nsanganyamatsiko, ati “Nituvuga gutyo, abaturage b’Umurenge wa Kicukiro twese, nta n’umwe utibonamo. Iyo uvuze umuturage ku isonga, ni twebwe twese. Tuba dushatse kuvuga serivisi nziza ikwiye kandi yihuse, ihabwa umuturage. Ntabwo ari umuturage w’Umurenge wa Kicukiro gusa, ahubwo n’uturuka ahandi hatari mu Murenge wa Kicukiro.”

Karayiga yakomeje agaragaza ko ingamba ari ugutanga serivisi neza, mu buyobozi gusa, ahubwo ko bireba buri wese mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “Ntitwumve serivisi y’abakozi b’Umurenge cyangwa Abajyanama gusa. Bivuze ngo twese uko tuba muri Kicukiro, mu byo dukora bya buri munsi, buri muntu arasabwa kujya atanga serivisi nziza. Ari umunyonzi, uwo atwaye amutware neza ku igare rye risukuye, imyambaro isukuye, amugeze aho agomba kumugeza neza, kandi akoresha n’imvugo nziza, mbese agire imyitwarire myiza mu kazi akora kose. N’abandi birabareba, buri wese arasabwa gutanga serivisi nziza.”

Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase

Abiganjemo urubyiruko ni bo bitabiriye ku bwinshi ubu bukangurambaga. Umwe muri bo witwa Uwitonze Pascal uhagarariye Koperative igizwe n’abantu 13 b’urubyiruko rwavuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa, ashima uko Leta yita ku rubyiruko muri iki gihe, ariko agasaba ko barushaho kurwitaho cyane cyane uruva kugororwa ariko rudafite ibikoresho, rukabura n’akazi, kuko ngo ubushomeri ari bwo butuma bongera kwishora mu biyobyabwenge, mu bujura no mu bindi byaha bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yavuze ko muri uyu Murenge bafite abantu 22 bavuye Iwawa, barindwi muri bo bakaba baramaze kubabonera icyo bakora, abandi na bo bakaba bakirimo kubashakira imirimo.

Ati “Dufite icyizere cy’uko tariki 01 Mata 2023 hari ikigo cyatwemereye gufata bane muri bo. Gusa hari abatarahinduka burundu, tukaba dukomeza kubaba hafi nk’ubuyobozi kugira ngo amahirwe bagize yo kugororwa no kwigishwa atabapfira ubusa, ahubwo basubire muri sosiyete no mu miryango babe abantu b’ingirakamaro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat

Mukandahiro uyobora Umurenge wa Kicukiro yaboneyeho kongera gusaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda inda zitateganyijwe, kwirinda ubuzererezi kuko butera ibindi byaha nko kwiba, gufata ku ngufu, kunywa ibiyobyabwenge, n’ibindi.

Yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu muryango kuko na yo atuma abana bava mu ngo bakaba inzererezi, asaba abaturage kwirinda ubusinzi no kwirinda guha abana inzoga.

Ubukangurambaga bwahujwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rutwara abagenzi ku magare n’urundi rubyiruko rwo muri Kicukiro, umukino urangira urubyiruko rutwara abagenzi ku magare rwegukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa, rukazashyikirizwa igikombe ku mugaragaro imbere y’abaturage bose ubwo iki cyumweru kizaba gisozwa.

Ikipe y'urubyiruko rwo mu Murenge wa Kicukiro yatsinzwe kimwe ku busa
Ikipe y’urubyiruko rwo mu Murenge wa Kicukiro yatsinzwe kimwe ku busa
Ikipe y'abatwara abagenzi ku magare ni yo yegukanye intsinzi
Ikipe y’abatwara abagenzi ku magare ni yo yegukanye intsinzi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro na Perezida wa Njyanama y'uwo Murenge ni bo batangije umukino
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro na Perezida wa Njyanama y’uwo Murenge ni bo batangije umukino
Hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abaturage gutanga serivisi nziza, kurangwa n'imyitwarire myiza no gukora bakiteza imbere
Hatanzwe ubutumwa bugamije gukangurira abaturage gutanga serivisi nziza, kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora bakiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka