Kicukiro: Bashyize umwihariko ku kwezi kwa Werurwe mu bikorerwa umuturage

Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, batangije ubukangurambaga bise ‘Werurwe: Ukwezi k’Umuturage’. Ni gahunda ngarukamwaka yatangijwe tariki 02 Werurwe 2023, ubu bakaba bayikoze ku nshuro ya kabiri.

Ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ni bimwe mu bizitabwaho muri uku kwezi
Ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ni bimwe mu bizitabwaho muri uku kwezi

Ubu bukangurambaga buzakorwa mu buryo bw’inyigisho ndetse no mu buryo bw’ibikorwa bifatika, bukaba bugamije kugaragariza abaturage ibyo ubuyobozi bukora, ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Abajijwe impamvu bahisemo uku kwezi kwa Werurwe, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ko andi mezi atari ay’abaturage, yose abamo ibikorwa bibagenewe, ariko muri gahunda z’ubukangurambaga no kongera ubusabane hagati y’abayobozi n’abaturage, iyi gahunda duhitamo kuyivuga cyane twereka abaturage serivisi basanzwe bahabwa n’ubuyobozi, ariko tunabibutsa na bo inshingano zabo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yaganirije abanyeshuri ku ruhare rwabo mu bikorwa biteza imbere Igihugu, abaha n'ubutumwa bashyira ababyeyi babo
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yaganirije abanyeshuri ku ruhare rwabo mu bikorwa biteza imbere Igihugu, abaha n’ubutumwa bashyira ababyeyi babo

Mu bikorwa biteganyijwe muri iyi gahunda harimo gukemura ibibazo by’abaturage, ibikorwa byerekeranye no kwita ku buzima nko kuboneza urubyaro, gushishikariza ababyeyi batwite kwipimisha, kurwanya imirire mibi, isuku, guca ubuzererezi, guca ubucuruzi butemewe, kwegera imiryango ifitanye amakimbirane bakayunga, gahunda bise ‘Akaramata’ yo gusezeranya imiryango ibanye itarasezeranye, n’ibindi.

Uyu mwaka banongeyemo amashuri, ari na yo mpamvu gahunda bayitangirije mu kigo cy’amashuri cya Kicukiro giherereye mu Murenge wa Niboye mu Kagari ka Gatare bagamije kwibutsa abayobozi b’ikigo n’abanyeshuri kugira isuku, ndetse bibutsa ababyeyi uruhare rwabo mu gukurikirana uburere bw’umwana, babaha ibyo babagomba nk’amafaranga y’ifunguro, ay’ishuri, no guharanira ko nta mwana wata ishuri.

Mu bindi bazakora harimo kugaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa kuko ibyo byose Akarere katabigeraho katari kumwe n’abafatanyabikorwa.

Muri rusange gahunda zose zikorerwa mu nzego z’ibanze kuva ku Karere kugera mu Isibo zizitabwaho mu buryo bw’umwihariko, bagamije kwereka umuturage uburenganira bwe n’inshingano ze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro avuga ko uburyo bizashyirwa mu bikorwa ari nk’ubwo bakoresheje babitangira bwo guhuriza hamwe abaturage aho bari mu midugudu no mu masibo bakaganira kuri izo gahunda, ndetse bakagira n’umwanya w’ibikorwa. Icyakora hari n’ibizagirwamo uruhare n’ubuyobozi mu buryo bwihariye, nko kumanura serivisi basanzwe batangira ku rwego rw’Utugari, Imirenge no ku Karere, bakazegereza abaturage, nka serivisi z’irangamimerere, serivisi zo gusezeranya imiryango ishaka kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, gukemurira abaturage ibibazo kandi bigakemurirwa aho ikibazo cyabereye.

Mu bindi bibutsa abaturage muri iyi gahunda ni uko batangiye igihembwe cy’ihinga, bityo bakaba badakwiye kugira ubutaka busigara budahinze, bakaba bagirwa inama yo kwegera abashinzwe imibereho myiza mu tugari kugira ngo bamenye ibihingwa bibandaho hakurikijwe ibyemewe ndetse n’aho ubutaka buri.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro ahatangirijwe ubu bukangurambaga, witwa Rugasire Kamugunga, yavuze ko bishimiye kuba ubu bukangurambaga bwatangiriye mu kigo ayobora.

Ati “Abana bahawe ubutumwa n’Umuyobozi w’Akarere, bahabwa n’ubutumwa bwanditse bashyira ababyeyi bubakangurira kurinda abana igwingira, uburyo bagomba kubagaburira indyo yuzuye, ndetse n’uko bagomba gutanga uburere ku bana muri rusange.”

Abitabiriye ubukangurambaga bwatangirijwe kuri icyo kigo cy’amashuri batunganyije n’ubusitani, babuteramo ibyatsi n’ibiti bitandukanye, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije.

Nyuma y’ibyo bikorwa by’amaboko, habayeho n’igikorwa cyo gukaraba intoki. Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri ati “Ubu ni ubutumwa bukomeye kuri twese, butwibutsa ko gukaraba intoki bitari mu gihe cya COVID-19 gusa, ahubwo ko igihe cyose umuntu agomba gukaraba yaba avuye mu mirimo runaka, yaba avuye ku bwiherero, cyangwa agiye gufata ifunguro, mbese tukumva ko gukaraba intoki ari ngombwa.”

Bagize n'umwanya wo gusabana bacinya akadiho
Bagize n’umwanya wo gusabana bacinya akadiho

Amafoto: Akarere ka Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka