Kicukiro: Bashimye ubutwari bwaranze Inkotanyi, biyemeza kuzifatiraho urugero

Abaturage b’Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bari kumwe n’abayobozi babo, tariki 26 Mutarama 2024, basuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, muri gahunda y’ibikorwa byateganyijwe mu gihe hizihizwa ukwezi k’Ubutwari.

Abiganjemo urubyiruko bashimye ubuyobozi bwateguye iyi gahunda kuko bungukiyemo byinshi ku butwari bwaranze Inkotanyi
Abiganjemo urubyiruko bashimye ubuyobozi bwateguye iyi gahunda kuko bungukiyemo byinshi ku butwari bwaranze Inkotanyi

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abaturage barimo abakuze, urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bose hamwe bakaba bari 193.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yagize ati “Twaje kwiga amateka y’ubwitange bw’abarimo Intwari z’Igihugu, ndetse n’abandi tugifite uyu munsi bakiri mu nshingano, ngo twigire ku butwari bagize mu bihe byari bikomeye. Bashoboye kwitanga bahagarika Jenoside, aho babaga biteguye no gupfa.”

“Badusobanuriye ko muri iyi nyubako hari abasirikare 600 bonyine badafite ibikoresho bihagije, ariko bagerageje kwirwanaho kugeza babonye ubufasha bw’ingabo zari ziturutse mu bindi bice, babasha guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Twigiyemo ko umuntu ashobora kuba intwari mu bihe bikomeye aho umuntu ashobora kwemera kubura ubuzima kugira ngo abandi babubone.”

Ngendahayo Jean Paul ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa. Avuga ko hari byinshi bungukiye mu gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Ngendahayo Jean Paul
Ngendahayo Jean Paul

Yagize ati “Hari ibyo tutari dusobanukiwe neza bijyanye n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uruhare rwa Leta mu kongera kunga ubumwe bw’Abanyarwanda. Kuri jyewe ni igikorwa cy’ingirakamaro. Mu byo twigiye ku butwari bw’Inkotanyi harimo kugira intego ukumva ko icyo wiyemeje gukora byanze bikunze ugomba kukigeraho, kuko n’ingabo za RPA zabohoye Igihugu ni uko zari zifite intego yo gukura Abanyarwanda mu karengane zikabagarurira amahoro. Rero twese turamutse tugize intego y’igikorwa cyiza dushaka kugeraho, byazatuma twubaka iki gihugu cyacu, nk’uko Intwari zatubanjirije zabikoze kandi zikabigeraho.”

Musengayezu Jean de Dieu na we uri mu basuye iyo Ngoro Ndangamateka, akaba ari n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakoranabushake mu Murenge wa Kicukiro, avuga ko amateka biboneye ndetse bakanayasobanurirwa yabahamirije koko ko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba.

Musengayezu Jean de Dieu
Musengayezu Jean de Dieu

Yagize ati “Nk’urubyiruko, iki gikorwa kiratwereka ibyo tugomba gukora, kandi rutwongereye imbaraga zo gutegura ejo hazaza heza, kandi tukaba twizeye ko tuzabigeraho nk’uko twabonye ko abahagaritse Jenoside bakabohora u Rwanda na bo bari urubyiruko, rero nkatwe nk’urubyiruko twiteguye kusa ikivi batangiye, kuko abenshi bageze mu zabukuru. Twahigiye byinshi, kandi tugiye kubishyira mu bikorwa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro, buvuga ko muri uku kwezi k’Ubutwari batangiye tariki 05 Mutarama bakaba bagusoza kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2024, bakozemo ibindi bikorwa birimo ibiganiro byatanzwe mu mashuri, ibiganiro byahawe urubyiruko n’ibindi byiciro bitandukanye, by’umwihariko kuri iki Cyumweru bakaba barateguye igitaramo cyo gusoza ibyo bikorwa bamazemo iminsi.

Hateganyijwe ibiganiro byimakaza umuco w’ubutwari, ndetse bakaba banahemba abatsinze amarushanwa mu ngeri zitandukanye, harimo ayari agamije kuzamura impano z’ubuhanzi z’abatuye muri uwo murenge mu ndirimbo, mu mivugo no mu ikinamico. Barateganya no gushimira urubyiruko rwitwaye neza mu mikino itandukanye yateguwe muri gahunda y’uku kwezi k’ubutwari.

Hateganyijwe n’ibiganiro bivuga ku muco w’ubutwari no kwirinda ibiyobyabwenge, hakaba haranatumiwe n’umuhanzi Bushali ususurutsa abiganjemo urubyiruko, cyane ko na bo bakangurirwa kurangwa n’umuco w’ubutwari guhera bakiri bato.

Basobanuriwe byinshi byerekeranye n'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Basobanuriwe byinshi byerekeranye n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Fraterne Rugwizangonga/Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkurubyiruko ndashimira abayobozi bacu badahwema kutwereka inzira abakurambere banyuzemo Kandi natwe tubigiraho byinshi MADAM EXECUTIVE KICUKIRO SECTOR ndagushimiye cyane gushyira urubyiruko kwisonga. Imana ikomeze kubibafashamo

Jean claude T yanditse ku itariki ya: 28-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka