Kicukiro: Barishimira ko amatara bashyiriwe ku muhanda yabongereye umutekano

Abaturage bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko amatara bashyiriwe ku muhanda yabongerereye umutekano, wari umaze igihe warahungabanyijwe n’abajura.

Mbere y'uko amatara ashyirwa ku muhanda nta mutekano babaga bafite
Mbere y’uko amatara ashyirwa ku muhanda nta mutekano babaga bafite

Ni amatara yashyizweho ku musanzu w’abaturage bishatsemo, bagaterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, kugira ngo igikorwa cyo kuyashyiraho no kuyacana kigerweho 100%.

Ababyishimira ni abakorera n’abatuye mu isantere izwi nko mu Biryogo, bavuga ko mbere yo gushyirirwa amatara ku muhanda, uwagendaga nyuma ya saa kumi n’ebyiri yabaga yikanga ko ashobora kwamburwa.

Umwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today witwa Claudine Uzamukunda, yayitangarije ko mu gace kazwi nko mu Biryogo, nta mubyeyi watinyukaga kuhanyura mu masaha y’umugoroba, kuko yahamburirwaga.

Ati “Hataraza amatara wahanyuraga uri umubyeyi uhetse agasakoshi abajura bakagatwara, abanyonzi bageza saa mbili bakiri mu muhanda, ngabo babambuye amagare, cyangwa nabo ubwabo bakaba aribo bambura abagenzi batwaye, ariko aho amatara yaziye, kuko arakomeza akagera hafi aho bita ku Munyinya hari habi cyane, aho hantu hose ubu umutekano waho umeze neza, ubu umuntu aragenda na saa sita yidegenbya”.

Urubyiruko ruvuga ko mbere uwafatirwaga mu muhanda nyuma ya saa moya, yajyanwaga mu nzererezi, ku buryo hari ababigenderagamo.

Gitifu Alfred Nduwayezu avuga ko abaturage bishatsemo ubushobozi bwo kwizanira amatara
Gitifu Alfred Nduwayezu avuga ko abaturage bishatsemo ubushobozi bwo kwizanira amatara

Elia Mugisha ni umwe mu rubyiruko rwo Murenge wa Masaka, avuga ko mbere y’uko bashyirirwa amatara ku muhanda, nta musore cyangwa inkumi yagendaga nyuma ya saa moya.

Ati “Badushishikarizaga kuba turi mu rugo saa moya cyangwa saa mbiri, bagusanga mu muhanda muri izo saha, muri uwo mwijima, muri iyo sura y’icuraburindi, bagahita bagutwara ku murenge ngo uri ingegera, hato ukajya no mu bigo by’inzererezi, ariko kuba amatara yaraje, babasha gutandukanya abantu, kandi nta n’ubwo ibirara bikihaza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Alfred Nduwayezu, avuga ko mu mbaraga z’abaturage bishyize hamwe, bashaka ibisubizo, bitewe n’ikibazo cy’umutekano mucye cyagaragaraga muri santere ya Biryogo.

Ati “Abaturage bishyize hamwe bemeza ko bacana santere yabo, kugira ngo ibashe kugira umutekano. Mu mbaraga zabo, babashije gukusanya ubushobozi butandukanye, haba mu bitekerezo, amafaranga, twongeraho n’ubuyobozi bwacu bw’Umujyi wa Kigali, bibasha gutanga umusaruro”.

Mu bijyanye n’amafaranga abaturage bakusanyije arenga miliyoni umunani, bashyize hamwe zifasha mu gushaka ibikoresho, banahabwa inkunga zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, haba mu buryo bwa tekiniki, inama ndetse n’ibikoresho.

Mu gushimira igikorwa cy’indashyikirwa abaturage bakoze, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Solange Umutesi yagize ati “Turashimira igikorwa cyo kwicanira abaturage n’abafatanyabikorwa bagizemo uruhare, uyu munsi santere ya Biryogo ikaba yaka hameze neza, abantu bagakomeza gukora amasaha yose, ariko no kwizera ko umutekano wabo uhari”.

UUmutesi Solange yashimiye abatuye Umurenge wa Masaka ku gikorwa cy'indashyikirwa bakoze
UUmutesi Solange yashimiye abatuye Umurenge wa Masaka ku gikorwa cy’indashyikirwa bakoze

Umurenge wa Masaka ugizwe n’utugari dutandatu, amatara yashyizwe ku muhanda, ava muri santere ya Biryogo akagera ahitwa ku Munyinya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka