Kicukiro: Bakoresheje Kajugujugu mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya Covid-19

Akarere ka kicukiro kagaragaje ubudasa gakoresha indege ya Kajugujugu mu gukomeza gukangurira abaturage bako amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid 19 kuko kigihari.

Indege ya Kajugujugu ni yo yifashishijwe mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya Covid-19
Indege ya Kajugujugu ni yo yifashishijwe mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya Covid-19

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 19 Nzeri 2021, ni bwo mu ishuri rya IPRC Kicukiro riherereye muri ako karere, hatangijwe gahunda yo gukoreshwa indege ya kajugujugu yazengurutse akarere kose ka Kicukiro, itanga ubutumwa bwo kwibutsa abaturage ko icyorezo gihari kandi ko bakwiye gukomeza kucyirinda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko bateguye uburyo budasanzwe bwo gukoresha kajugujugu nk’uburyo bwarushaho gufasha umuturage kwibuka ingamba zo kwirinda icyorezo.

Ati "Ni uburyo budasanzwe twakoresheje bwo gushyira ikibatsi mu muturage, cyo guhora yibuka ko Covid-19 ihari ndetse n’uruhare rwe mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda icyo icyorezo".

Yavuze ko gukoresha indege ari uko bifuzaga uburyo butakoreshejwe n’ahandi, ku buryo umuturage ububonye, abona ko bidasanzwe maze yibuke ibyo asabwa mu kwirinda icyo cyorezo.

Yongeraho ko ubusanzwe bakoreshaga ubutumwa butambuka mu madini n’amatorero, mu isoko, ibyapa, radiyo n’ibindi, ari yo mpamvu batekereje uburyo butandukanye babifatanyijemo n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umufatanyabikorwa akaba n’Umuyobozi w’ikigo IPRC Kicukiro, Mulindahabi Diogène, avuga ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ruri mu byiciro bitandukanye kandi bose bakorera hamwe n’ubuyozi bw’Akarere, kugira ngo iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange rigaragare.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Ati “Ubukangurambaga tubwitezeho byinshi kugeza buri wese asubiye mu buzima busanzwe, by’umwihariko ubukungu bw’Umujyi wa Kigali bukazamuka dore ko hari impuzandengo ndende yateganyijwe, kandi ibyo tuzabigeraho ari uko dufatanyije kurandura icyorezo burundu".

Ni gikorwa cyateguwe mu marushanwa yitabiriwe n’uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, aho umurenge uzahiga indi muri utwo turere mu kuza ku isonga mu guhashya icyorezo cya Covid 19, uzahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Reba uko byakozwe muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka