Kicukiro: Bakemuye byinshi mu bibazo bakiriye mu Kwezi k’Umuturage

Akarere ka Kicukiro kamuritse ibikorwa bitandukanye byagizwemo uruhare n’abaturage byiswe Werurwe:Ukwezi k’Umuturage, byarimo n’imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza(CHOGM) iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashimiye abakozi mu nzego z'ibanze za Kicukiro bafashije abaturage mu kwezi kwabahariwe kwa Werurwe 2022
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashimiye abakozi mu nzego z’ibanze za Kicukiro bafashije abaturage mu kwezi kwabahariwe kwa Werurwe 2022

Ibi bikorwa bikubiye mu nkingi eshatu za Guverinoma y’u Rwanda ari zo Imiyoborere, Imibereho myiza n’Ubukungu, ariko bizanasuzumwa mu Nama ya CHOGM ihuza ibihugu bigize Umuryango Commonwealth w’ibihugu byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza cyangwa ibikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2022 inzego zikagize zakiriye ibibazo by’abaturage 180, muri byo hakemuka 156, ndetse n’ibyifuzo binyuranye bijyanye n’imibereho n’iterambere.

Habayeho gupima indwara zitandukanye zirimo izitandura n’izijyanye n’imirire mibi mu bana n’abakuru bose bagera ku bihumbi 43, habaho kuboneza urubyaro, kwifashisha abaturanye n’imiryango ikennye bagafasha mu kwita ku mirire y’abana bayivukamo.

Muri uru rwego rw’imibereho myiza kandi, mu mirenge igize Akarere ka Kicukiro ngo banditse abana 1,705 mu bitabo by’irangamimerere, imiryango 216 isezerana kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'inzego ziyobora Akarere ka Kicukiro bashimiye uhagarariye Abafatanyabikorwa b'ako Karere, Dr Aflodis Kagaba
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’inzego ziyobora Akarere ka Kicukiro bashimiye uhagarariye Abafatanyabikorwa b’ako Karere, Dr Aflodis Kagaba

Akarere ka Kicukiro kavuga ko habayeho gusubiza abana mu ishuri bagera kuri 586, kurwanya ibiyobyabwenge no gushyiraho ingamba zo kubikumira, ndetse no kwiyemeza guhanahana amakuru ku wo bakekaho ibyaha birimo ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi.

Aka karere kandi kashyizeho gahunda yo kuguriza igishoro abaturage batishoboye ariko bashaka gukora, aho kishyuje amafaranga arenga miliyoni icyenda kari kagurije abaturage, akaba agomba guhabwa abandi mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.

Akarere ka Kicukiro gafite umuhigo w’uko abaturage bagatuye bagomba kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza amafaranga arenga miliyoni 300 muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari, ubu kakaba kageze kuri miliyoni 178.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashije Abaturage bawo kubona ibyangombwa by’ubutaka mu munsi umwe mu cyo bise ‘Land Week’, harimo aba Kicukiro bahawe ibigera kuri 935.

Pudence Rubingisa asaba abaturage kuba intangarugero mu kuzakira neza abashyitsi bazitabira CHOGM
Pudence Rubingisa asaba abaturage kuba intangarugero mu kuzakira neza abashyitsi bazitabira CHOGM

Abaturage banagaragaje ubwitange mu kwiyubakira ibiro by’inzego z’ibanze bakoreramo n’imihanda, bakora umuganda n’ibindi bikorwa byo gusukura aho batuye no gusiga amarangi ku mihanda, ndetse bigishwa imitangire ya serivisi zinoze kugira ngo bizabafashe kwakira Inama ya CHOGM.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa asaba abaturage kuzaba intangarugero mu gihe cy’iyo Nama, haba mu mutekano, mu kugira isuku ndetse no kwakira neza abashyitsi.

Yagize ati «CHOGM turayibonamo amahirwe menshi dushobora kubyaza umusaruro, yaba ari mu bukerarugendo bwo mu Mujyi, yaba ari muri serivisi zitandukanye z’abazakoresha amahoteli ndetse n’ibiribwa, yaba ari n’amahirwe yo kureshya abashoramari bashobora kuzaza nyuma y’iyi nama.»

Imirimo yo kwitegura Inama ya CHOGM irakomeje mu Mujyi wa Kigali
Imirimo yo kwitegura Inama ya CHOGM irakomeje mu Mujyi wa Kigali

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko mu bikenewe cyane n’abaturage hari imihanda ya kaburimbo n’imyubakire igezweho y’inzu z’ubucuruzi harimo isoko rya Ziniya, ndetse no kunganirwa mu bikorwa by’iterambere bagenda biyemeza kugeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka