Kicukiro: Bahembye Imirenge yabaye indashyikirwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, mu mpera z’icyumweru bwateguye Inteko y’Abahizi, Akarere gashimira Imirenge yabaye indashyikirwa mu bikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’Imirenge yahize indi mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange, yasobanuye ko Inteko y’Abahizi ari umwanya bahura nk’abagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubukangurambaga mu Karere ka Kicukiro, bagasuzuma ibiba byarakozwe. Uyu mwaka bibanze ku bintu bibiri ari byo: Gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, na gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Asobanura impamvu y’iki gikorwa, Umutesi Solange yagize ati “Tuba dushaka kureba uwahize undi muri izo gahunda, icyo yakoze, tukagira umwanya wo kumurika ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe mu mirenge itandukanye. Biba ari byinshi, ndetse no muri buri murenge haba harimo icyakozwe, ariko mu Nteko y’Abahizi haba hagomba gushimirwa Indashyikirwa.”

“Tureba ibikorwa byazanye impinduka ku muturage, ubufatanye n’abafatanyabikorwa, ababigizemo uruhare, igisubizo byazanye, ikibazo byakemuye, tukareba niba ari igikorwa kizakomeza kuzana impinduka, niba atari igikorwa gihita kirangira.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange

“Mu kurwanya ruswa n’akarengane, tureba ibikorwa byakozwe mu gukangurira abaturage gutanga amakuru, mu kuziba icyuho cya ruswa n’akarengane, mu kwigisha abaturage tukareba abafatanyabikorwa babigizemo uruhare, n’uburemere n’ubudasaza bw’igikorwa cyakozwe. Ibyo byose tubirebera hamwe tukaza gukuramo indashyikirwa mu mirenge, tukazimurika tukanazishimira kugira ngo n’abandi babigireho, ariko noneho n’abaturage bagize uruhare muri ibyo bikorwa muri iyo mirenge babone ko nk’Akarere tubizirikana kandi tubashyigikiye.”

Bishop Gashagaza Deogratias uyobora Umuryango witwa Prison Fellowship Rwanda, akaba yarigeze no kuba Komiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, na we yitabiriye iyi Nteko y’Abahizi nk’umufatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kicukiro. Yashimye urugero Abanyarwanda bagezeho mu bumwe n’ubwiyunge, avuga ko nibashobora kuba umwe, n’Iterambere rizihuta.

Bishop Gashagaza Deogratias
Bishop Gashagaza Deogratias

Ati “Twese intero ibe imwe yo gukomeza kubaka ubumwe n’Ubudaheranwa bwacu, gukora cyane no kurwanya ruswa, kugira ngo Igihugu gikomeze kwiyubaka no kugera aho twifuza.

Imirenge yose uko ari icumi y’Akarere ka Kicukiro ni yo yahatanaga. Mu bihembo byatanzwe, Umurenge wa Masaka wegukanye igihembo cy’Umurenge wahize iyindi mu kurwanya Ruswa n’akarengane ndetse uhabwa igihembo cyo guhanga udushya mu gukemura ibibazo by’abaturage, ukurikirwa na Kigarana na Niboye.

Umurenge wa Gatenga wegukanye igihembo cy’Umurenge wahize iyindi mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ukurikirwa n’Umurenge wa Kicukiro n’uwa Kanombe.

Mu byo ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwishimira byagezweho muri uru rugendo rw’ubudaheranwa harimo kuba bari mu myanya icumi ya mbere mu bwisungane mu kwivuza, mu gihe bajyaga baza mu myanya ibiri ya nyuma.

Hari Imirenge abaturage bagiye bishyira hamwe bagahana inka zishimangira bwa bumwe n’ubudaheranwa, umuryango umwe wiciye undi bagasabana imbabazi, bagatangaza izo mbabazi mu Nteko z’abaturage, buri wese akavuga urugendo yakoze kugira ngo agere ku ntambwe yo gusaba imbabazi no kuzitanga.

Umwaka w’Ubumwe n’Ubudaheranwa utangira mu kwezi kwa cumi ugasozwa na none muri uko kwezi k’umwaka ukurikiyeho, naho umwaka wo kurwanya ruswa n’akarengane utangira mu kwezi kwa 12, ugasozwa muri uko kwezi k’undi mwaka.

Mu byo muri Kicukiro bateganya kongeramo ingufu, harimo nko gukomeza kurwanya ruswa n’akarengane kuko n’ubwo hari intambwe ishimishije bagezeho dore ko mu mwaka ushize bahawe igihembo nk’Akarere kahize utundi muri Kigali bagihawe n’Urwego rw’Umuvunyi, ngo haracyari abaturage bagisabwa ruswa cyane cyane nko mu myubakire.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Umutesi Solange, yaboneyeho gukangurira Abaturage kwirinda ababaka amafaranga babizeza ubufasha ubwo ari bwo bwose butanyuze mu nzira zemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka