Kicukiro: Amadini, Amatorero n’Ubuyobozi bakoze igiterane cy’Isanamitima banasengera CHOGM

Imiryango ishingiye ku kwemera (Amadini n’Amatorero) ikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yahuriye mu giterane cy’Isanamitima gikangurira abaturage kuba umwe, banasengera umutekano w’Igihugu hamwe n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda kuva mu cyumweru gitaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kicukiro, Hidaya Mukandahiro, avuga ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri uwo murenge bamaze kwakira abakoze Jenoside bafunguwe nyuma yo kwemera no kwihana ibyaha bagera kuri 15.

Aba baje basanga 26 barokotse Jenoside, bakaba barishyize hamwe bakora itsinda ry’Ubumwe n’Ubwiyunge rigamije gufashanya, ubu ngo barashyingirana ndetse banakorera hamwe imirimo ibateza imbere.

Uwitwa Murangira Pierre wafunguwe nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe kubera Jenoside, avuga ko nta bibazo afitanye n’abo yahemukiye, kandi ko na we yamaze kwakira imbabazi yahawe.

Ati "Muri iryo tsinda ry’Ubumwe n’Ubwiyunge (Intwazarumuri za Kicukiro), icyiza cyose turafatanya iyo umuntu agize ikibazo, uwo inzu yasenyutse muha ubufasha (umusada), yagira ikindi kibazo ndamutabara vuba cyane".

Mugenzi we warokotse Jenoside, yitwa Helène Mukabagambake, na we avuga ko yababariye abo yabonye bamuhemukiye n’ubwo ngo hari abataraje kumusaba imbabazi.

Mukabagambake agira ati "Narababariye kandi n’ubu ndacyababarira, n’uwo tuba twavuganye nabi ndamubabarira, ntabwo njya ngira uburakari, turi umwe, turi kumwe mbana na bo, abandi nta bahari."

Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere (RIC) muri Kicukiro hamwe n’Ubuyobozi bw’uwo murenge, bahurije mu giterane izo mpande zombie (abakoze Jenoside n’abayikorewe), ndetse n’abandi baturage, bababwira ko ibindi bitagomba kubatanya, ari amadini cyangwa amatorero basengeramo.

Perezida wa RIC muri uwo Murenge, Pasiteri Joas Mukiza avuga ko bose bahuriye ku kuba ari
abaturage b’u Rwanda, kandi RIC ikaba igomba gukorana n’inzego za Leta mu kubaka imibiri na roho by’abaturage.

Muri icyo giterane habayeho kuremera ibiribwa imiryango 12 y’abarokotse Jenoside, ndetse n’abagera kuri 200 bakaba barishyuriwe ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), kandi mu babaremeye harimo n’ababahemukiye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Adalbert Rukebanuka, asanga imiryango ishingiye ku Kwemera hamwe n’Ubuyobozi bw’Igihugu, bose bagomba gukorera mu bumwe nk’uko ngo ibitabo by’amategeko agenga izo mpande zose (Bibiliya, Korowani n’Itegeko Nshinga) bibisaba.

Rukebanuka yagize ati "Imirongo yose yo muri Bibiliya dusomye, yaba no mu kirango cy’Igihugu harimo Ubumwe, insanganyamatsiko ni ’Njyewe nawe tube umwe’, abemera ko ijuru ribaho, ukoze utya ntabwo wazirirwa ukomanga, wasanga urugi rukingiye".

Abayobozi bitabiriye iocyo giterane
Abayobozi bitabiriye iocyo giterane

Iki giterane cyabayemo no gusengera igihugu bagisabira Ubumwe n’Ubwiyunge, Umutekano, ndetse n’imigendekere myiza y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), igiye guteranira i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibaza niba gusengera CHOGM hari icyo byakongera ku migendekere y’inama.Ibi mbifata kimwe n’ukuntu amadini yo muli Russia na Ukraine,asengera ingabo zijya ku rugamba,akavuga ko mu izina ry’Imana bazatsinda umwanzi.Amadini akwiye kugira ubumwe,aho kujya muli politike.Niba koko yakoreraga Imana,yaba idini rimwe gusa kandi ntiyigishe ibintu bivuguruzanya.Kuba amadini acikamo ibice,ni gihamya yuko adakorera Imana,ahubwo aba yishakira umugati.

rutinduka yanditse ku itariki ya: 13-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka