Kicukiro: Aborojwe na DASSO barishimira ko bagiye kongera kunywa amata

Abagize Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) ntirugarukira mu gucunga umutekano gusa, ahubwo rugaragara no mu bikorwa bindi by’iterambere nko kubakira abatishoboye no kuboroza.

Aba DASSO bo muri Kicukiro, ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2022 boroje inka ababyeyi babiri batishoboye bo mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Rusheshe. Aborojwe bashimiye ababatekerejeho, biyemeza ko inka borojwe bazazifata neza, zikabakura mu bukene, ndetse bakongera kunywa amata bidasabye ko bajya kuyagura.

Abo babyeyi barimo uwitwa Gatarina Mujawayezu na Nirere Immaculée bashimiye DASSO ndetse na Perezida Kagame uri ku isonga mu mutekano u Rwanda rufite, kuko umutekano ari wo utuma ibikorwa bindi na byo bishoboka.

Abo babyeyi bihaye intego yo korora neza izo nka, zikabateza imbere, ndetse na bo bakoroza abandi.

Ubusanzwe ngo banywaga amata iyo babaga babonye amafaranga yo kuyagura, ariko ubu bizaborohera kuko bazajya banywa amata y’inka borojwe. Umwe muri bo ati “Ubu ngiye kujya nyanywa mbyibuhe, nongere mbe umwana muto.”

Ababyeyi borojwe bashimiye urwego rwa DASSO rwabatekerejeho
Ababyeyi borojwe bashimiye urwego rwa DASSO rwabatekerejeho

Niragire Samuel ni umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Kicukiro. Avuga ko ibikorwa nk’ibi biteza imbere abaturage basanzwe babikora, kandi ko bazabikomeza.

Yagize ati “Buri mwaka tugira igikorwa cyo kuremera abaturage kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Mu mwaka ushize twubakiye umuturage mu Murenge wa Kanombe, twamwubakiye inzu yatwaye hafi Miliyoni eshanu, dufasha n’abana bari inzererezi tubafasha gusubira mu ishuri no mu miryango.”

Niragire avuga ko inka boroje ababyeyi babiri bizeye ko zizabafasha mu mibereho myiza kuko zombi zirahaka, buri imwe muri zo bakaba barayiguze amafaranga abarirwa mu bihumbi Magana arindwi y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bushima ibikorwa bya DASSO mu iterambere ry’abaturage. Madamu Ann Monique Huss, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Ako Karere, yagize ati “Izi nyana nziza zihaka, ejobundi zizaba zabyaye zikamirwe aba babyeyi bazihawe, ndetse n’abana bato babashe kubona amata. Ni uburyo rero dushishikariza n’abandi baturage hagati yabo bagafashanya gutera intambwe mu mibereho, bagafashanya kwikura mu bukene.”

Uyu muyobozi ashima urwego rwa DASSO umusanzu warwo mu gusubiza abana mu ishuri, aho rubaha imyenda n’ibikoresho by’ishuri, ashima uwo mutima mwiza wo gufashanya no kwishakamo ibisubizo.

DASSO yashimiwe n'uruhare rwayo mu gufasha abana bavuye mu ishuri kurisubiramo
DASSO yashimiwe n’uruhare rwayo mu gufasha abana bavuye mu ishuri kurisubiramo

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Ann Monique Huss, ari kumwe n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange (Division Manager) muri ako Karere, Murenzi Donatien, n’abandi bafatanyabikorwa, baboneyeho n’umwanya wo gushyikiriza ku mugaragaro inzu abaturage bubakiwe mu Murenge wa Masaka mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Ayabaraya, zikaba zatujwemo imiryango ine. Abazitujwemo basabwe kuzifata neza ndetse no kubana neza n’abandi baturage basanze.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bwashyikirije imiryango ine inzu yubakiwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashyikirije imiryango ine inzu yubakiwe

Amafoto: Akarere ka Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka