Kicukiro: Abayobozi b’Imidugudu bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo

Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahawe ikaye y’inshingano n’imihigo, izabafasha kurushaho kubahiriza no kuzuza inshingano zabo.

Ni mu muhango wahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’imboni z’imiyoborere mu Karere ka Kicukiro, ku wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ubimburirwa no kumurika ibyagezweho n’Akarere, ariko harebwa ibyagiye bikorwa muri buri mudugudu, byibanze cyane ku bikorwa remezo byiganjemo imihanda.

Buri Mukuru w'Umudugudu yahawe ikaye y'inshingano n'imihigo
Buri Mukuru w’Umudugudu yahawe ikaye y’inshingano n’imihigo

Bimwe mu bikubiye mu ikaye y’umudugudu, ni uko igaragaza inshingano, uburyo zisobanuye, Umuyobozi w’Umudugudu, Komite y’Umudugudu, Umuyobozi w’Isibo, uko buzuzanya, n’ibyo basabwa.

Abakuru b’Imidugudu uko ari 320 yo mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko ikaye y’Umudugudu bahawe izabafasha kugira umurongo bagenderaho kandi uhamye nk’uko izindi nzego zubakitse, bikazaba nk’ihame, ku buryo bizarushaho kuborohereza no kubafasha kuzuza inshingano zabo.

Ignatius Kabagambe ni Umukuru w’Umudugudu wa Rugunga mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama. Avuga ko ikaye y’Umudugudu izabafasha kubikamo ibyo bakiriye, hamwe n’ibyo bakeneye gukora, ku buryo bazagira umurongo uhamye bagenderaho.

Ati “Iriya kaye izadufasha twifasha, kugira ngo tuzamure imikorere, aho umudugudu uwufata ukawugira nk’urugo rwawe, abantu mukorana muri komite nyobozi ukabagira nk’abavandimwe. Icyo mushyira imbere ni ukuganira, kandi iyo muganira, muba mushaka kumenya imiterere y’Umudugudu, abawutuye, mukamenya ibibazo n’ibisubizo bafite”.

Kuba ubusanzwe Abayobozi b'Imidugudu bagira akandi kazi, hari igihe hari ibibisoba ariko ngo ikaye y'inshingano izajya yandikwamo buri kintu kireba Umudugudu
Kuba ubusanzwe Abayobozi b’Imidugudu bagira akandi kazi, hari igihe hari ibibisoba ariko ngo ikaye y’inshingano izajya yandikwamo buri kintu kireba Umudugudu

Akomeza agira ati “Iyo tumaze kuganira, turagenda tukabegera. Iyo bamaze kumva ko turi ababo, na bo turi nk’abavandimwe, birushaho kugenda neza. Iriya kaye izarushaho kudufasha kuzamura imikorere, twegerana twebwe nk’abayobozi, twegera n’abaturage”.

Umuturage witwa Jeannette Mukandori wo mu Murenge wa Gatenga mu Kagari ka Nyarurama, avuga ko inshingano zabo nk’abaturage ari uko abayobozi babegera, bakagenda babereka ibijyanye n’imihigo y’iterambere ry’igihugu, bakanabereka uko batera imbere bakurikije uko iterambere ry’Igihugu rimeze.

Ati “Nko mu Mudugudu wa Bigo, ikintu twebwe twakwifuza kugira ngo bidufashe gutera imbere cyane ni uko batwegereza imihanda mu buryo busobanutse, kuko nta mihanda yari yagaragaramo, uretse kuba hagiye kugera amasite, tukaba twifuza ko ayo masite yaza azanye n’imihanda ifatika, kuko nta mihanda ifatika dufite”.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (uri hagati y'abayobozi ba Kicukiro) avuga ko n'ubwo Umujyi wa Kigali urimo gutera imbere cyane mu buryo bwihuse, hakirimo ibice bikirimo icyaro, bisaba ko abahatuye begerwa kugira ngo bakomeze gukemurirwa ibibazo
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (uri hagati y’abayobozi ba Kicukiro) avuga ko n’ubwo Umujyi wa Kigali urimo gutera imbere cyane mu buryo bwihuse, hakirimo ibice bikirimo icyaro, bisaba ko abahatuye begerwa kugira ngo bakomeze gukemurirwa ibibazo

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko n’ubwo Umujyi wa Kigali urimo gutera imbere cyane mu buryo bwihuse, hakirimo ibice bikirimo icyaro, bisaba ko abahatuye begerwa kugira ngo bakomeze gukemurirwa ibibazo, ariko ngo hari n’icyo umuturage asabwa.

Ati “Icyo umuturage asabwa ni uko agomba kugira uruhare mu bimukorerwa cyangwa mu bikorwa aho atuye, niba tuvuze isuku, akayihera iwe, ariko akayigeza no mu Mudugudu agafatanya n’abandi, niba tuvuze umutekano hakabaho no gutanga amakuru, no kumva ko urugo rutekanye ari ryo rishingiro ry’iterambere”.

Akomeza agira ati “Icyo dusaba umuturage ni ubufatanye no kumva ko iyi gahunda yose ari umuturage uyigiramo uruhare, ariko na none bikagaruka ku muyobozi aho ari akegera umuturage kugira ngo bagire aho bahuriza imbaraga”.

Akarere ka Kicukiro kagizwe n’Imirenge 10 irimo Imidugudu 320.

Abayobozi b'Imidugudu bavuga ko ikaye y'inshingano n'imihigo izabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo
Abayobozi b’Imidugudu bavuga ko ikaye y’inshingano n’imihigo izabafasha kurushaho kunoza inshingano zabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka