Kicukiro : Abaturage ba Kavumu bashimiwe kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umujyi wa Kigali barashima abaturage bo mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Nonko mu Murenge wa Nyarugunga ho mu Karere ka Kicukiro barimo kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo bagamije kwishakamo ibisubizo.

Bashimye uruhare rw'abaturage mu kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo
Bashimye uruhare rw’abaturage mu kwiyubakira umuhanda wa kaburimbo

Mu muganda rusange wa Mutarama 2019, ku rwego rw’igihugu, inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, Umujyi wa Kigali ndetse n’Akarere ka Kicukiro by’umwihariko, bateye ingabo mu bitugu abaturage ba Kavumu mu mirimo yo kubaka inzira z’amazi z’uwo muhanda ureshya na km 1,7.

Ni umuhanda uzuzura utwaye miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda (145,000,000 Frw) harimo n’inkunga zatanzwe n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yasabye abaturage gufatira urugero ku ba Kavumu
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abaturage gufatira urugero ku ba Kavumu

Ashimira abo baturage, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, yasabye abaturage bose b’Umujyi wa Kigali gufatira ku rugero nk’uru na bo bakagira uruhare mu iterambere ryabo.

Yagize ati “Biratworohera rero aho abaturage, no mu bikorwaremezo tuzi ko ari byo bihenda, biyemeza bakabitera inkunga bifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.”

Rwakazina yahamagariye n’abandi baturage ba Kicukiro n’Umujyi wa Kigali gufatira urugero ku baturage ba Kavumu kugira ngo n’Umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize bagire aho bahera babunganira.

Min. Shyaka Anastase yifatanyije n'abaturage mu muganda rusange
Min. Shyaka Anastase yifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, yashimiye abaturage ba Kavumu ku bwo kwishakamo ibisubizo bafatiye ku cyerekezo cy’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Twari tumenyereye kwishakamo ibisubizo mu tuntu duto ariko ubu no mu bikorwa remezo, Kavumu ibaye ingenzi.”

Yakomeje agira ati “Icyerekezo turimo ni icyerekezo cy’umujyi mwiza kigenga Kigali y’amarembo y’u Rwanda, Umurwa w’u Rwanda isa neza, ibereye igihugu cyacu kandi ifite ibikorwaremezo bigenga icyo cyerekezo.”

Yavuze ko uwo mujyi wifuzwa ugomba kubakwa, gusigasirwa no kubungabungwa abawutuye babigizemo uruhare hadahanzwe amaso Leta n’abaterankunga gusa.

Umuhanzi Kizito Mihigo na we yitabiriye uyu muganda rusange
Umuhanzi Kizito Mihigo na we yitabiriye uyu muganda rusange

Minisitiri Shyaka yanakomoje ku kibazo cy’ubujura bukomeje kwiyongera muri Kigali, asaba abaturage ubufatanye mu rwego rwo guca abajura kugira ngo abatuye Kigali bayibemo mu mutekano usesuye.

Yagarutse kandi ku kibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko asaba ko bicika, anavuga ku myubakire muri Kigali aho yavuze ko Kigali yifuzwa ari Kigali itarangwa n’imyubakire y’akajagari.

Inzego z'umutekano na zo ntizatanzwe mu muganda rusange
Inzego z’umutekano na zo ntizatanzwe mu muganda rusange

Minisitiri Shyaka yaboneyeho gutangaza ko guhera uyu munsi mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije, asaba Abanyarwanda ubufatanye mu gukura mu bishanga ibikorwa byose bibangamiye ibidukikije mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abaturage no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Andi mafoto (yose yafashwe na Roger Marc Rutindukanamurego) :

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage ba Kavumu nabantu babagabo *

gakuba yanditse ku itariki ya: 27-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka