Kicukiro: Abarimo ab’imyaka 90 basezeranye imbere y’amategeko
Imiryango 26 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, irimo abagejeje imyaka 90, yasezeranye imbere y’amategeko.

Abagize iyo miryango bahisemo gusezerana imbere y’amategeko, nyuma y’ubukangurambaga bumaze iminsi, bigishwa ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko.
Ni muri gahunda yatangijwe n’Akarere ka Kicukiro yishwe “Wizarira mu nshingano mu gace kayo kitwa Akaramata”, igamije kwiyibutsa inshingano, yaba ku ruhande rw’abatanga serivisi, ndetse n’abaturage, aho basabwa kuba abaturage beza, mu gihe abatanga serivisi, bibutswa kudasiragiza umuturage.
Bamwe mu basezeranye imbere y’amategeko, bavuga ko bishimiye ko bagiye kubana mu buryo bwemewe, kuko bigiye kurushaho kubongerera kugirirana icyizere, ndetse n’umutekano mu ngo zabo.
Innocent Ngendabanga wo mu Kagari ka Mbabe, avuga ko yari amaranye n’umugore we imyaka itanu, ariko akaba yarahisemo gusezerana imbere y’amategeko mu rwego rwo kurushaho kumuha agaciro.
Ati “Nafashe iki cyemezo, kugira ngo umugore wanjye agire agaciro, ye gukomeza kwitwa indaya, abana abyaye bagire aho bashakirwa, twiteze imbere dufite aho dushingiye.”

Umugore we witwa Yvonne Nyiransabimana, avuga ko mbere yo gusezerana imbere y’amategeko yahoranaga impungenge.
Ati “Impungenge nari mfite, ni uko numvaga ko yanyirukana, nkavamo n’abana nabyaye ntibagire agaciro, ariko uyu munsi wa none nasezeranye, nagize agaciro n’abana barakagira”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Alfred Nduwayezu, avuga ko intambwe yo gusezeranya iyo miryango yateye, hari byinshi izabafasha, birimo kugabanya amakimbirane akunze kugaragara mu miryango.
Ati “Hari abapfaga imitungo, hakabaho gusuzugurana hagati yabo, hari amakimbirane yaturukaga ku kutubahana hagati yabo, bivuze ngo iyi ntambwe yo gusezeranya iyi miryango, icya mbere ni uko bagiye kumva ko babaye umwe, bashyize hamwe, bagomba gusenyera umugozi umwe. Bakumva ko ibyo bagiye gukora byose bazajya bajya inama, bakumvikana ku nshingano, bakabasha gutera intambwe, kugira ngo babashe gukora ibibateza imbere”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, witabiriye uyu muhango, yashimiye imiryango yateye intambwe nziza yo kubana bizeranye, amategeko abizi, binongera umutekano mu rukundo rw’abashakanye, abasaba kubishishikariza abandi.
Ati “Mbonereho nsabe abari hano, kuba intumwa y’iyi gahunda yitwa akaramata, kugira ngo imiryango mu buryo butemewe n’amategeko, dukomeze tubahamagarire nk’abayobozi ko dukomeje kubakira, mukabana mu mutekano, bizwi, bityo ntihagire ihohotera riba hagati y’abashakanye, umwe abwirwa cyangwa acyurirwa ko adafite ijambo muri urwo rugo, cyangwa ko igihe icyo ari cyo cyose yarusohorwamo, na we akibona atyo”.
Muri uyu muhango kandi hanabereyemo gahunda yo guha abana ibikoresho by’ishuri, kwishyurira mituweli imiryango itishoboye, hamwe no gutaha ibikorwa by’amashanyarazi bahawe muri uyu murenge.

Ohereza igitekerezo
|