Kicukiro: Abarenga 200 bishimiye kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi

Abantu 204 bo mu Kagari ka Gahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bishimiye kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi.

Ni nyuma yo gusaba ko barahirira kuba abanyamuryango mbere gato y’inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ku rwego rw’Akagari ka Gahanga, yateranye ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022.

Nyuma yo kurahirira kuba abanyamuryango, abaganiriye na Kigali Today bayitangarije ko bishimiye kuba abanyamuryango bashya mu muryango wa FPR-Inkotanyi, kubera ko ari umuryango urangwa n’ibikorwa byiza byivugira biganisha Abanyarwanda ku iterambere.

Theogene Kayiranga wo mu Kagari ka Gahanga ni umwe mu barahiriye kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi. Avuga ko impamvu yatumye arahirira kuba umunyamuryango, ari uko bafite ibikorwa byiza kandi byivugira.

Ati “Mu by’ukuri icyatumye mba umunyamuryango nyirizina, ni ukugira ngo nanjye ntere ikirenge mu cyabo, yemwe n’abankomokaho, nanjye mfashe umuryango kugira ngo dukomeze, na bo tubabibemo imbuto zo kugira ngo bazakomeze, bagendane n’umuvuduko w’iterambere Igihugu cyacu kirimo”.

Akomeza agira ati “Ni indahiro nishimiye cyane, ku buryo n’abandi bato bose, nkuye aha umugambi wo kugira ngo dukomeze tubacengezemo ibyiza by’umuryango, bakomeze bagire indangagaciro z’umuryango, kuko FPR-Inkotanyi, ni umuryango ufite indangagaciro iganisha umunyarwanda wese aheza”.

Mugenzi we witwa Jeanette Mushimiyimana yagize ati “Uyu munsi ndawishimiye cyane, kubera ko nanjye ninjiye mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, urabona ndacyari muto nibwo ndahiye, ariko ndabyishimiye cyane. Ibikorwa nishimiye byatumye njya mu muryango wa FPR, ni uko umuntu uri mu muryango aba agaragara no ku maso, afite isuku, nta mwanda umurangwaho, kuba heza, n’umutekano, tugafatanya n’abandi mu iterambere”.

Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari ka Gahanga, Godfrey Nkusi, yagize ati “Tumaze iminsi turi mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwimbitse, icyo twise Door to Door, tugenda dukomanga urugi ku rundi, dukangurira abantu ariko harimo urubyiruko rwinshi, kugira ngo tubagereho neza, twateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru agizwe n’imidugudu yacu, turarushanwa, ariko harimo ubukangurambaga, ni cyo cyari kigamijwe cyane, abantu benshi bari inshuti z’umuryango baba abanyamuryango”.

Abantu 204 barahiriye kuba abanyamuryango kuri iki cyumweru, baje biyongera ku bandi 264 barahiriye mu bukangurambaga bumaze iminsi mu kagari ka Gahanga.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza mu muryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, Jean Napoleon Ndakaza, yibukije abanyamuryango bashya, ko nyuma yo kurahira bagomba gutandukana n’ibikorwa bibi bakoraga.

Ati “Iyo ubaye umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, ugomba gutandukana n’ibyo wakoraga, ugatangira ugakora nk’umunyamuryango wa FPR, ukubona akakubonamo ubunyangamugayo, ibikorwa bihesha umuryango agaciro, ni ukuvuga ngo abari bafite ibikorwa bitameze neza, batangire batumbere imbere mu iterambere, kandi batangire bahinduke, kuko ibikorwa bya RPF bigenda bigaragarira mu myitwarire y’abanyamuryango”.

Mu Karere ka Kicukiro habarirwa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 200, bari mu mirenge itandukanye uko ari 10 igize ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka