Kicukiro: Abapangayi n’abacuruzi batuye mu bishanga batangiye gufungirwa imiryango

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kicukiro mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 22/03/2013 bwiriwe mu gikorwa cyo gufunga imiryango ikorerwamo ubucuruzi mu mudugudu wa Gashiha akagari ka Kagina mu rwego rwo kwimura abantu batuye mu bishanga.

Nyuma yo gufunga izo butike, ubuyobozi bwabwiye Abapangayi ko bagomba gushaka aho bimukira vuba bitarenze tariki tariki ya nyuma y’uku kwezi.

Abapangayi n'abacuruzi ngi ntibafite aho berekeza.
Abapangayi n’abacuruzi ngi ntibafite aho berekeza.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe, aherutse guha inzego zibanze zo kwihutira kwimura abantu batuye ahantu hashobora kuvuka Ibiza byagira ingaruka ku bahatuye; nkuko bitangazwa na Ashir Niyireba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro.

Niyireba avuga ko ahanini ibi byemezo byaje kubera imvura iherutse kugwa mu mujyi wa Kigali tariki mu kwezi gushize igahitana abantu n’ibintu. Guhera icyo gihe iyo imvura ikubye umuyobozi wese arahangayika, yibwira ko abaturage batuye hafi y’ibishanga batarokoka.

Gusa banyiri ayo mazu bafungiye imiryango, ntibishimiye iki gikorwa kuko ngo bamaze gufata amafaranga y’Abapangayi bahita banayakoresha, ubu bakibaza aho baza kuyakura kugira ngo bayasubize banyirayo.

Amwe muri aya mazu yatangiye kurigita mu butaka.
Amwe muri aya mazu yatangiye kurigita mu butaka.

Ku bwabo ngo basanga ubuyobozi bwari bukwiye kubateguza mbere y’igihe butagombye kubibatura hejuru.

Fidel Hakizimana, umwe mu bacuruzi bafungiwe amazu, yavuze ko icyo gikorwa cyabatunguye, kuko iyo babimenya mbere baba barashakishije aho bimurira ibicuruzwa byabo. Avuga ko impungenge ari uko bagiye kuhahombera amafaranga menshi, yemeza ko aye arenga miliyoni eshatu.

Umudamu umwe utashatse kwivuga amazina arimo kurira, yagize ati: “Dore nkubu iyi nzu nayishyuye amezi ane, mfite abana biga, ubu se iminsi ingahe baduhaye urabona mpita mbona amafaranga yo kwishyura indi nzu, aba bana se ndabona aho bajya kwigira?”

Aya mazu yubatse mu gishanga.
Aya mazu yubatse mu gishanga.

Nubwo abatuye aka gace bifuza y’uko bahabwa ingurane kimwe n’abandi bimurwa, ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro buvuga ko bwamaze kubashakira aho bimukira muri Masaka, aho abaturage beretswe ibibanza gusa bagasabwa kwiyubakira.

Icyakora ubuyobozi bw’aka karere, buvuga umuntu uzagararaho ko atishoboye azashakirwa inkunga akubakirwa nk’uko hari bamwe batangiye gukodesherezwa nk’uko bitangazwa na Niyireba.

Gusa ugeze aha hantu aba baturage batuye, ubona hateye ubwoba kuburyo imvura iramutse ihaguye ari nyinshi, hashobora kuvuka ibibazo kuko amazi amwe yatangiye kurigita mu butaka.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 3 )

ubwose nkatwe inzu twayisigiwe na babyeyi nta mikoro dufite inzu nizo zari zidutunze bamwe baretse kwiga kubera amafaranga none mbwira ubushobozi twabukura he? ubwose muri iyo minsi tuzarya iki tuzibe mumwire ikitecyerezo cyanjye mugishyireho

sammy yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ibi nibyiza pee! kurinda abaturage icyabahungabanya,Gusa barebe ko batuzwa bitabagoye: babahe ikibanza amabati...!
mbese ntibicuze kubera icyemezo cyiza cya leta!

Numukobwa josee yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Ibyonibyiza ariko numva kukibanza hakongerwaho namabati abana nabo bagafashwa kubona amashuri ntangorane.thanks

Gakuru ibrahim yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka