Kicukiro: Barishimira uruhare rwabo mu kwiyubakira imihanda

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Muyange mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, bahuriye mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi tariki 02 Nyakanga 2023, barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho bikubiye mu mihigo (Manifesto) y’Umuryango kuko ari yo bagenderaho, bafata n’ingamba zo kwihutisha ibitaragerwaho.

Dr Mugisha Stephen (uhagaze)
Dr Mugisha Stephen (uhagaze)

Dr Mugisha Stephen uhagarariye FPR (Chairperson) mu Kagari ka Muyange, yavuze ko bimwe mu byagezweho bishimira harimo ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bungana na 105%.

Muri gahunda ya Leta y’ubwizigamire bw’igihe kirekire bwa EjoHeza, Akagari ka Muyange na ko ngo ntikasigaye inyuma, ahubwo kashyize ubukangurambaga ku rwego rw’umuryango, babasha kwesa umuhigo ku ijanisha rya 130%.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bifatanyije n’abandi baturage kwitabira imiganda, bakaba ndetse barabashije no kwiyubakira ibikorwa remezo birimo imihanda.

Mu Kagari ka Muyange bafite imihanda ya kaburimbo itatu imaze gukorwa harimo umwe Isibo imwe yikoreye ufite uburebure bwa metero 130 bakoresheje amafaranga yabo bikusanyirije nta bwunganizi burimo.

Imihanda ya kaburimbo ni kimwe mu byo bishimira bagezeho na bo babigizemo uruhare. Iriho n'amatara afasha abantu kuyikoresha no mu masaha ya nijoro
Imihanda ya kaburimbo ni kimwe mu byo bishimira bagezeho na bo babigizemo uruhare. Iriho n’amatara afasha abantu kuyikoresha no mu masaha ya nijoro

Abaturage muri iyo Sibo bishyiriyeho n’uburyo bwo kwicungira umutekano mu Isibo yabo, aho abanyerondo bafite inshingano zo kumenya umuntu wese winjiye muri iyo Sibo uwo ari we, impamvu ihamugenza, n’urugo agiye gusura nk’umushyitsi. Barashaka kubishishikariza n’abandi kuko ngo byafasha mu kwicungira umutekano.

Nubwo ingamba z’umutekano zikazwa ariko, henshi muri Kigali no mu Ntara ntihabura kumvikana ibibazo by’umutekano mucye, bamwe bakinubira ko batanga amafaranga y’umutekano nyamara abawuhungabanya na bo ntibacike.

Furaha Donatien (uhagaze)
Furaha Donatien (uhagaze)

Furaha Donatien ushinzwe imiyoborere myiza (PMM) mu Kagari ka Muyange, yavuze ko nko mu Kagari kabo bafashe ingamba zo kongera umubare w’abanyerondo kugira ngo bamwe bajye bakora ku manywa abandi bakore nijoro.

Mu bindi byagezweho, abanyamuryango bo mu Mudugudu wa Rugunga bafashe iya mbere mu kumva gahunda ya Leta ya Nkunganire mu kwiyubakira imihanda. Ubu bamaze gukusanya amafaranga asaga Miliyoni 160 angana na 30% Umujyi wa Kigali usaba kugira ngo babashe guhabwa inyunganizi. Bafite intego yo gukora umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero bitanu, ariko ku ikubitiro Umujyi wa Kigali wabemereye kubafasha ku birometero bibiri na metero 800, ubu icyo gikorwa kikaba cyaratangiye.

Mu byo bateganya gukomeza gukora harimo gukomeza kongera ubukangurambaga kugira ngo babashe kubaka ibyo birometero bisigaye, kugira ngo imihanda yose yo mu Mudugudu wa Rugunga ijyemo kaburimbo.

Mu Kagari ka Muyange kandi bafite intego y’uko bitarenze mu kwa mbere k’umwaka wa 2024 bazaba baramaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Kagari ka Muyange bateguye igikorwa cyo gusura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iri ku Kimihurura muri Kigali ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, tariki 04 Nyakanga 2023 ku munsi wo Kwibohora.

Barateganya kujyanayo abiganjemo urubyiruko kugira ngo babashe gusobanukirwa neza amateka y’u Rwanda n’uburyo urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze, bakabisobanurirwa banabyirebera n’amaso uko byagenze.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Muyange bashima Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, ku bw’imiyoborere ye myiza, bakamwizeza ko batazamutenguha.

Nyuma y’Inteko Rusange, abanyamuryango bafashe akanya ko gusabana, gukomeza kungurana ibitekerezo no kumenyana kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka