Kicukiro: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kubaka imihanda izatwara arenga Miliyari

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kubaka imihanda ya kaburimbo ifite agaciro karengeje miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basanga bashyize hamwe nta gishobora kubananira
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basanga bashyize hamwe nta gishobora kubananira

Ni imihanda izubakwa mu tugari twose uko ari dutatu tugize Umurenge wa Kagarama, harimo n’ubahuza n’indi mirenge mu rwego rwo koroshya no kunoza ingendo z’abawukoresha.

Babyiyemeje ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, mu nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi b’uwo murenge, nyuma yo kugaragarizwa ishusho y’ibyagezweho mu myaka ibiri ishize.

Bimwe mu byo bishimira byagezweho, birimo kuba n’ubwo bari mu bihe bikomeye bya Covid-19, ariko bashoboye kurahiza abanyamuryango 281, bishyurira mituweli abaturage 2000.

Ibi kandi byiyongeraho ibindi birimo kuremera abatishoboye barimo 1458 bahawe ibiribwa mu gihe cya Guma mu rugo na nyuma yaho, hamwe n’umusanzu urenga miliyoni 160 yubakiwemo inzu abatishoboye bo mu murenge wa Masaka.

Umunyamabanga wa komite nyobozi y’umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Kagarama, Vincent Safari, avuga ko bimwe mu bikorwa by’ingenzi bateganya mu myaka ibiri iri imbere, birimo gukomeza gukangurira abanyamuryango mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Ati “Turifuza kubashishikariza kwiyubakira imihanda, mu Murenge wa Kagarama bose bafite inyigo bagiye bateganya yo gukora imihanda bayikorera, birenze miliyari imwe y’Amanyarwanda, turifuza ko tuzabafasha mu bukangurambaga bwo kwishakira uwo musanzu”.

Akomeza agira ati “Ariko naho intege zishobora kuba nkeya, dufite inzego za Leta zibishinzwe tuzagana kugira ngo turebe uburyo zabunganira kugera ku bikorwa bakwitezamo imbere, ku buryo mu mwaka wa 2024, tuzaba tuvuga duti ibi ni ibikorwa bigaragara kandi twagizemo uruhare nk’umuryango kugira ngo duteze imbere umurenge wacu”.

Emmanuel Rugambage ni Chairman wa FPR-Inkotanyi mu wa Kagarama, avuga ko abatuye muri uwo murenge bashishikajwe no kugira imihanda ya kaburimbo.

Ati “Urebye Umurenge wa Kagarama imiterere yawo n’abawutuye, bafitiye inyota imihanda ya kaburimbo, niyo mpamvu twitabiriye kuzafatanya n’Umujyi wa Kigali n’abaturage.Twifuza ko natwe tuzagiramo uruhare kugira ngo abanyamuryango batere intambwe ya mbere kugira ngo bakore ibikorwa byo gutanga uruhare rwabo, hanyuma n’abandi bakabireberaho”.

Emmanuel Rugambage avuga ko abatuye muri Kagarama bashishikajwe no kwiyubakira imihanda
Emmanuel Rugambage avuga ko abatuye muri Kagarama bashishikajwe no kwiyubakira imihanda

Abanyamuryango bavuga ko biteguye gukora ibishoboka kugira ngo iyo mihanda izubakwe, kuko FPR-Inkotanyi ari moteri y’Igihugu.

Consolée Uwanyirigira ni umunyamuryango mu Murenge wa Kagarama, avuga ko bazishyira hamwe kugira ngo bashobore kwiyubakira imihanda.

Ati “Tuzishyira hamwe nk’abanyamuryango, twungurane ibitekerezo by’ukuntu dushobora kwiyubakira ibikorwa remezo nk’imihanda, hanyuma tunakangurire bagenzi bacu batari mu muryango wa RPF kugira ngo dufatanyirize hamwe nk’abaturage batuye umurenge”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka