Kicukiro: Abanyamadini n’amatorero bashimiwe uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bw’akajagari

Muri gahunda y’Akarere ka Kicukiro y’ukwezi kwa Werurwe nk’ukwezi ngarukamwaka bahariye kurushaho kwegera umuturage, Umurenge wa Kicukiro ufatanyije n’ihuriro ry’amadini n’amatorero muri uwo Murenge, bateguye Igiterane cy’isanamitima, gitangirwamo ubutumwa bwo gushishikariza abaturage kurangwa n’imyitwarire myiza.

Bashimiye Imana yabakuye mu buzima bubi
Bashimiye Imana yabakuye mu buzima bubi

Icyo giterane cyabaye ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 cyabereye ahitwa Kicukiro Centre hazwiho ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ariko ubuyobozi bukavuga ko hafite n’amateka yihariye nk’ahabera ibyaha bitandukanye. Ikigamijwe ngo ni ukurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ubusinzi bukabije, inda zitateganyijwe, n’ubucuruzi bw’akajagari.

Ubuyobozi bwaboneyeho no gutanga ubutumwa ku bacururiza muri ako gace ko na bo bafatanya n’ubuyobozi muri urwo rugamba rwo guhashya ibyo bikorwa bibi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yashimiye ubuyobozi bw’amadini n’amatorero muri uwo Murenge kuko bubafasha mu bukangurambaga. Kuba ubu butumwa bwatanzwe bunyujijwe mu giterane cy’abanyamadini n’amatorero, ngo bifite akamaro ko burushaho kumvikana neza no kugira agaciro, nk’uko uwo muyobozi w’Umurenge yakomeje abisobanura.

Ati “Twese turabizi neza ko ahari kuvugirwa ijambo ry’Imana, abantu bumva neza ubwo butumwa. Iyo bivuzwe n’umuyobozi w’itorero, abayoboke cyangwa abandi bantu babiha agaciro kandi bakumva ko ari ngombwa kubishyira mu bikorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, ashima uruhare rw'amadini n'amatorero mu mibereho myiza y'abaturage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, ashima uruhare rw’amadini n’amatorero mu mibereho myiza y’abaturage

Mu butumwa abitabiriye iki giterane bahawe, harimo kubashishikariza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe, kwirinda ubucuruzi bw’akajagari, n’ubusinzi, ahubwo bagaharanira ko umunyarwanda abaho atekanye kandi akabasha gukora akiteza imbere.

Mukiza Joas, Pasiteri mu itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Kicukiro, akaba ari na we uyoboye ihuriro ry’Amatorero n’Amadini mu Murenge wa Kicukiro, avuga ko igikorwa nk’iki cy’igiterane cy’isanamitima gifite akamaro kanini mu kugira umuturage mwiza.

Yagize ati “Iki giterane twagiteguye kugira ngo dufashe kuganiriza abantu kuko muri iki gihe bari mu bintu byinshi bibagoye kandi bibaruhije. Ni uburyo bwo gusana imitima kuko ifite ibikomere n’ibibazo bitandukanye, bigatuma bamwe biyahuza ibiyobyabwenge kubera kwiheba n’ibibazo bafite, bigatuma umuntu ajya mu bintu bitari byo.”

Uyu muyobozi avuga ko nk’abanyamadini n’amatorero bashyigikiye gahunda ya Leta yo gukura abantu mu bucuruzi bw’akajagari, bagakorera ahantu hamwe hazwi, batekanye, ndetse Leta ikabashyigikira.

Mukiza Joas, Pasiteri mu itorero ry'Abangilikani, ari mu bagize uruhare runini mu guhindura imibereho y'abahoze mu buzima bubi
Mukiza Joas, Pasiteri mu itorero ry’Abangilikani, ari mu bagize uruhare runini mu guhindura imibereho y’abahoze mu buzima bubi

Ati “Natwe nka Paruwasi n’amatorero dufatanya twagerageje gutanga ubufasha, dushyira bamwe mu matsinda kugira ngo turebe uko twarwanya ako kajagari n’ubwo buzunguzayi. Iyo bakorera hamwe n’abandi bibafasha kurwanya akajagari mu bucuruzi kandi bakumva bafite ubumwe mu buryo bw’imibereho n’imitekerereze. Turashaka kubaka umuryarwanda ufite iterambere rirambye kandi bishyize hamwe kugira ngo bagire imbaraga, tubashishikariza kurwanya akajagari, ibiyobyabwenge n’inda zitateganyijwe, abadafite ubushobozi tukabafasha uko babugeraho.”

Usibye kubashyira mu matsinda aho bunganirana mu bushobozi buke bakaremerana, abahoze mu buzunguzayi bashyiriweho n’isoko bacururizamo.

Umwe muri bo ni uwitwa Tuyikunde Jeannette. Avuga ko ubuyobozi bw’Itorero Angilikani Paruwasi ya Kicuriko bwaje kubashaka aho bacururizaga mu muhanda. Ati “Twitwaga Abazunguzayi, nta gishoro twari dufite, kwari ugupfundikanya. Umushumba w’iri torero n’abandi bakirisito barabanje batwigisha ijambo ry’Imana, banadushishikariza kujya mu matsinda. Twabanje kwishyira hamwe turi itsinda ry’abantu 24 babanza kuduhugura, batwigisha gusenga abenshi twari n’abapagani tutagira aho dusengera, batwigisha gushyira hamwe, gukundana no gufashanya kugira ngo tubashe kuzamurana, tubashe kwiteza imbere.”

Tuyikunde Jeannette, umwe mu bahoze mu buzunguzayi, ashima inzego za Leta n'ubuyobozi bw'amatorero n'amadini bwabafashije guhindura myumvire
Tuyikunde Jeannette, umwe mu bahoze mu buzunguzayi, ashima inzego za Leta n’ubuyobozi bw’amatorero n’amadini bwabafashije guhindura myumvire

Tuyikunde avuga ko uko kwishyira hamwe byabagiriye akamaro kuko guhera muri 2018 batangiriye ku biceri 200 buri wese yizigamiraga rimwe mu cyumweru, nyuma y’umwaka bagabana ayo babashije kwizigamira bahita babona igishoro. Bamaze kubona igishoro, biyemeje kuzamura ubwizigame bwabo kugira ngo barusheho kwiteza imbere, ubu buri munyamuryango akaba asigaye yizigamira amafaranga ibihumbi bibiri mu cyumweru.

Tuyikunde, ati “Ubu nta munyamuryango wacu ushobora kubura igishoro, ntawe ushobora kurwara ngo ahere mu rugo kuko tubasha kubona mituweli, ikindi kandi iyo hari ugize ikibazo, tubasha gukora mu isanduku tukamufasha, urwaye tukamusura, ufite ibirori tukamutwerera, ibyo byose tukabasha kubigeraho kubera iryo tsinda.”

Bishimira aho bageze mu iterambere
Bishimira aho bageze mu iterambere

Batangiye ari itsinda rimwe, ariko ubu bafite amatsinda atatu, rimwe ryitwa ‘Ubuntu bw’Imana’ rigizwe n’abantu 24, irindi ryitwa ‘Abakurikiye Yesu’ rigizwe n’abantu 32, irya gatatu ryitwa ‘Abanyamugisha’ rigizwe n’abantu 42.

Tuyikunde ashimira Abanyamadini n’amatorero ndetse n’ubuyobozi bw’inzego za Leta kuko babitayeho babigisha gusenga, bahindura imyitwarire mibi yabarangaga, bashima na gahunda babashyiriyeho yo kwibumbira mu matsinda kuko yabazamuye bakabona igishoro kinini, ndetse bashyirirwaho n’isoko.

Andi mafoto:

Abahoze mu buzunguzayi bashyiriweho isoko, icyakora ku Cyumweru benshi ntibari bakoreyemo ahubwo bitabiriye amasengesho
Abahoze mu buzunguzayi bashyiriweho isoko, icyakora ku Cyumweru benshi ntibari bakoreyemo ahubwo bitabiriye amasengesho
Igiterane cy'isanamitima cyitabiriwe n'abo mu madini n'amatorero atandukanye ndetse n'abatagira aho basengera
Igiterane cy’isanamitima cyitabiriwe n’abo mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’abatagira aho basengera
Ubutumwa bwo kwiteza imbere bwajyanaga n'indirimbo ndetse n'imbyino bigamije gushimira Imana
Ubutumwa bwo kwiteza imbere bwajyanaga n’indirimbo ndetse n’imbyino bigamije gushimira Imana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka