Kicukiro: Abanyamadini n’amatorero barungurana ibitekerezo ku kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu bayoboke

Abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Kicukiro bari mu mwiherero ugamije kwigira hamwe uko bakwigisha abayoboke babo inyigisho zigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Bariga uko bakwigisha ubumwe n'ubwiyunge, isanamitima na Ndi Umunyarwanda mu bayoboke
Bariga uko bakwigisha ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima na Ndi Umunyarwanda mu bayoboke

Uyu mwiherero wateguwe mu byiciro, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ubu hakaba harimo icyiciro cya kabiri kizamara iminsi itatu.

Ni umwiherero wateguwe n’Umuryango Internation Alert ku bufatanye n’Akarer ka Kicukiro, hagamijwe gusesengura no kurebera hamwe icyo abanyamadini n’amatorero bakora ngo ubumwe n’ubwiyunge bwimakazwe mu Banyarwanda ari na bo bayoboke b’ayo madini n’amatorero.

Umutesi Betty, Umuyobozi w’Umuryango International Alert, avuga ko mbere na mbere abari muri uyu mwiherero babanza kwisuzuma no kureba niba bo ubwabo bahagaze neza muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, bityo bakabona gufatira hamwe ingamba z’icyakorwa ngo bigere no mu bayoboke babo.

Agira ati “Turahera ku kureba ngo mbese bo nk’Abanyarwanda barakize, barenze amacakubiri! Kuko ntabwo wakiza abantu nawe ubwawe utari wakira”.

Umutesi Betty, Umuyobozi wa International Alert
Umutesi Betty, Umuyobozi wa International Alert

Arongera ati “Nitumara kumenya ko bo ubwabo bakize, turiga neza inshingano za buri umwe mu kazi ke, niba ari umupasiteri, niba ari umusheik, niba ari umupadiri, ... ni iki yakora ngo afashe babandi yigisha”!

Pasiteri Rutinda Emmanuel, Umuyobozi w’Umuryango Campus pour Christ mu Rwanda, avuga ko nk’abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere, bahura n’abantu benshi b’ingeri zose, nyamara ugasanga hari abadashyira imbaraga mu kubigisha ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Akavuga ko muri uyu mwihero bongera kwisuzuma bakungurana ibitekerezo by’uburyo byakorwamo, abahagarariye amadini n’amatorero bakajya bigisha ubumwe n’ubwiyunge, na cyane ko na Bibiliya ari cyo isaba abakirisitu.

Bavuga ko na Bibiliya isaba abayoboke kubana neza mu mahoro
Bavuga ko na Bibiliya isaba abayoboke kubana neza mu mahoro

Ati “Na Bibiliya ni cyo idusaba! Kuba umuntu muzima wubakitse mu Bunyarwanda, kuko na mbere yo kuba umukirisitu ubanza kuba Umunyarwanda”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, avuga ko umuyoboke w’itorero cyangwa idini runaka ari na we muturage w’igihugu, bityo agasaba abahagarariye amadini n’amatorero kumva ko bamuhuriyeho, kandi ko ubuyobozi bwite bwa Leta n’itorero cyangwa idini bagomba kuvuga rumwe ku byo uwo muturage akeneye.

Ati “Dufatanyije, dukwiye kumvisha umuturage ko agomba kubanza kwiyunga na mugenzi we, akabona kujya mu itorero cyangwa idini akaba umuyoboke muzima udahindagurika.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi (Uhagaze)
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi (Uhagaze)

Twemere tubaherekeze dufatanyije, twoye kumva ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari iya Leta gusa, ahubwo twumve ko no mu madini n’amatorero itureba”.

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwa 2020, bwagaragaje ko intambwe ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda ishimishije, aho igeze kuri 94.7%, ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe umwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo amadini ashobora kuzana Amahoro n’Ubumwe.Niba koko yakoreraga Imana,nayo yakwiyunga akaba idini rimwe,ntacikemo ibice.Muhora mubona nabo ubwabo barwana bagakizwa na Rwanda Governance Board (RGB).Ntawe utazi ko amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide.Urugero,ADEPR yatanze umusanzu wo gushinga Radio RTLM.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

hhhhh
Uretse abayehova b’intungane batagira icyaha nakimwe mbese hahahahah!Uziko wagirango bibiliya muyisoma muyicuritse.Mwariyamamaje ngo abantu bose ni abanyabyaha nta cyiza bagira uretse mwebwe.Mwashatse abakiriya nako abayoboke neza mutigize abere gutyo?Inkuru yose yanditswe muba mwahageze maze mukitaka yeeeee

fifi yanditse ku itariki ya: 3-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka