Kicukiro: Abafatanyabikorwa barashimirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko ubuyobozi muri rusange bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, kuko ibikorwa byabo byigaragaza mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro, bamuritse ibikorwa bakora birimo Ubugeni, Ubuhinzi n’ubworozi, Ikoranabuhanga , Inzu z’imideri ndetse na Serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza bitangwa n’imiryango n’ibigo bitandukanye bikorera muri ako Karere.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa, ndetse abibutsa ko ibikorwa byabo byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage no kubafasha kwikura mu bukene.
Mutsinzi Antoine avuga ko kuva mu 2019 kugeza mu 2024 abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) bakoresheje Miliyari zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere abaturage bo muri Kicukiro, haba mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no muri Politiki.
Hari abafatanyabikorwa bigisha imyuga kandi abenshi bashimirwa no gufasha abo bigishije guhanga akazi.
Abitabiriye imurikabikorwa bibukijwe kongera umusaruro ku bakora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kubyongerera ubwiza n’agaciro kugira ngo bishobore guhatana ku rwego mpuzamahanga, abatanga Serivisi z’ubuzima , imibereho myiza, ikoranabuhanga na bo basabwa kunoza Serivisi, hagamijwe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage.
Benjamin Musuhuke wari uhagarariye umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Kicukiro, ashimira ubuyobozi bw’Akarere bwabafashije muri gahunda zo guhuza ibikorwa.
Ashima n’uyu mwanya bagenerwa muri rusange wo kumurika ibyo bakora, kuko ubafasha kwigiranaho, gusangira amahirwe ahari, no kugaragarizanya imbogamizi bamwe bahuye na zo, ukaba n’umwanya mwiza ku bagenerwabikorwa, kugira ngo baze barebe ibyabakorewe.
Reba uko igikorwa cy’imurikabikorwa cyagenze muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|