Kicukiro: Ababyeyi barashimirwa uruhare rwabo mu gushyigikira ingo mbonezamikurire

Umuryango Reach the Children Rwanda, uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abana, urashimira ababyeyi bo mu Karere ka Kicukiro ku ruhare bagaragaza mu guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato.

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro ashyikiriza ibikoresho abo babyeyi bibafasha mu kwita ku bana
Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro ashyikiriza ibikoresho abo babyeyi bibafasha mu kwita ku bana

Ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021, uwo muryango watanze ibikoresho n’imfashanyigisho ku ngo mbonezamikurire zo mu Karere ka Kicukiro. Ni gahunda yatangirijwe mu rugo mbonezamikurire rwo mu Murenge wa Kigarama, ariko bikazakwirakwizwa no mu zindi ngo zibarizwa muri ako karere.

Ibikoresho byatanzwe birimo imikeka abana bicaraho, ibitabo by’imfashanyigisho, amataburiya y’ababyeyi bigisha abo bana, impapuro zifasha abo babyeyi gukora imfashanyigisho n’ibindi.

Umuyobozi wa Reach the Children Rwanda, Musuhukye Benjamin, yashimiye ubufatanye buri hagati y’uyu muryango n’akarere ka Kicukiro, kanabemereye kuba ari bo bagenzura ingo mbonezamikurire ziri muri ako karere.

Yavuze ko uyu muryango wihaye intego yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu bana.

Yagize ati “Burya abana bateguwe neza bakiri bato ni bo batanga umusaruro ku gihugu cyabo”.

Umuyobozi wa RCR, Musuhukye Benjamin agaburira abana
Umuyobozi wa RCR, Musuhukye Benjamin agaburira abana

Uyu muyobozi kandi yashimiye cyane ababyeyi bigomwa bagatanga ingo zabo kugira ngo abana bazigiremo, avuga ko ibi atari ibintu byoroshye.

Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kuba umuntu yatanga uruganiriro rw’inzu ye, abana 15 bakirirwa bigiramo. Turabashimira cyane ni abafatanyabikorwa beza muri aka kazi katoroshye”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Adalbert Rukebanuka, yashimiye umuryango Reach the Children Rwanda, uburyo ufasha ako karere mu kunoza imitangire ya serivisi z’ingo mbonezamikurire z’abana bato.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko gushyira imbaraga mu marerero, ari uburyo bwiza bwo gufasha abana gukura neza, ndetse no kubarinda ibibazo birimo ihohoterwa n’imirire mibi bashobora guhura na byo.

Ababyeyi bo mu murenge wa Kigarama bashyikirijwe ibikoresho byo kubafasha gukurikirana imyigire y’abana, bavuga ko byabateye kongera imbaraga mu kazi biyemeje gukora.

Bavuze ko bagiye kurushaho kwita ku bana, na cyane ko noneho bahawe zimwe mu mfashanyigisho bajyaga bakenera ntibabashe kuzibona.

Rukebanuka agaburira abana
Rukebanuka agaburira abana

Mu Karere ka Kicukiro ubu habarizwa ingo mbonezamikurire z’abana bato 313, zigamo abana 18,472 bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu.

Serivisi zitangirwa muri izo ngo harimo uburezi, gukangura ubwonko bw’abana no kubategura kwiga hakiri kare, imirire inoze, isuku n’isukurura, kurinda umutekano w’abana no kwigisha ababyeyi uburyo bubonetye bwo kurera abana, ndetse n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka