Kibirizi: Abakozi b’umurenge barasabwa kugira gahunda y’akazi kandi igakurikizwa
Abakozi b’umurenge wa Kibirizi basabwe barushaho kuganira bahugurana no gufatanya mu kazi, kugira ngo bakomeze kugira ubufatanye bwari busanzwe bubaranga, nk’uko byatangajwe na Philbert Mugisha, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, ubwo yabagendereraga kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013.
Mugisha yasabye aba bakozi kurushaho kunoza imitegurire ya gahunda z’akazi za buri cyumweru kandi bakazimenyesha abaturage ndetse bakanazubahiriza, ngo kuko bizabafasha mu guha serivisi nziza ababagana.
Yagize ati: “Nimugira gahunda y’akazi ikamenyeshwa abaturage kandi igakurikizwa, bizabafasha guha abaturage serivisi nziza kandi bizabashimisha kuko bazaba bazi igihe baza kuzisaba ndetse n’icyo bisaba ngo bazihabwe”.

Kugira gahunda z’akazi ngo bizabafasha kudahora mu bikorwa bimwe ahubwo ugasanga ibyo basabwa gukora byose babyubahiriza kuko bazaba bafite umurongo ubayobora. Mugisha ati: “Ujye uvuga uti kuwa mbere nzaba ndi aha, iyi saha nzakora iki, abaturage bakaba bazi igihe uzabakirira”.
Abakozi bakorera ku rwego rw’umurenge wa Kibilizi basabwe kurangwa n’imiyoborere itanga umusaruro, bakirinda gukorera ku jisho ahubwo bakihatira kuzuza inshingano zabo.
Aba bakozi kandi bagiriwe inama yo gukorana n’inzego zitandukanye ziba mu mirenge, utugari n’imidugudu bakoreramo nk’iz’urubyiruko, iz’abagore, abajyanama b’ubuzima, n’izindi, kuko nazo ari ingufu bafite zabafasha kugera ku nshingano zabo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|