Kibeho: Abasaga ibihumbi 18 baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa

Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20, muri iri joro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2023 bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, ubundi yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo.

Igitaramo kibanziriza iya 28 Ugushyingo ubusanzwe, kirangwa n’igitambo cya Misa gikurikirwa no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya, bigasozwa n’igitaramo kirangira mu masaa tanu z’ijoro.

Ariko kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 byose byabimburiwe no guha umugisha ishusho nini ya Bikira Mariya w’i Kibeho yashyizwe mu masangano y’imihanda (Rond point/Round about) aherereye aho abagiye gusengera i Kibeho banyura bajya ku Ngoro, baretse umuhanda ukomeza i Ndago no ku Munini.

Ubwo yahaga umugisha iyo shusho, Mgr Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwemeye ko ishyirwa muri aya masangano y’imihanda.

Yunzemo ati "Izafasha mu kurushaho kumenyekanisha ibijyanye n’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Izafasha cyane abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho."

Mu bagiye i Kibeho uyu munsi babonye iriya shusho, hari abavuga ko yari ihakwiye, ahubwo yari yaratinze.

Uwitwa Marie Kanakuze yagize ati "Dusanzwe tuza i Kibeho kuko tuhazi, ariko ubu n’abatazi ibyaho baraza kujya babimenya kuko iyi shusho izatera amatsiko yo kumenya ibyahabereye ndetse n’ibihabera."

André Karambizi na we ati "Twizere ko iyi ari intangiriro yo gushyiraho ibimenyetso bifatika bigaragariza abakerarugendo ko Kibeho iriho."

Mu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20 bamaze kugera i Kibeho, abenshi ni Abanyarwanda, ariko hari n’abaturutse mu bihugu by’ibituranyi ndetse n’ibya kure harimo Uganda, Kenya, Tanzaniya, Zambiya, Zimbabwe, Amerika, Ubwongereza, Espagne na Portugal.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RDB na Kiliziya Gatorika ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu bakore ibishoboka byose Kibeho ibe umurwa mutagatifu wa BIKIRAMARIYA uteye amabengeza kurushaho ufite vyose hatezwe imbere ubukerarugendo rw’iyobokamana. Nanjye ndasenga cyane nsabe Yezu na Mariya bazagaruke gusura Kibeho mu minsi iri imbere.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 28-11-2023  →  Musubize

Abafashe photos yiyi shusho rwose wagirango bigaga gufotora, none se niryari ufitora ureba mu mugongo cg inyuma yuwo ufotora???

Antonio yanditse ku itariki ya: 28-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka