Kibeho: Kuri uyu munsi wa Asomusiyo hateraniye abaruta abahazaga mu myaka yashize

Mu gihe ku munsi wa Asomusiyo ubusanzwe i Kibeho hateranira ababarirwa mu bihumbi 50, uyu munsi tariki 15 Kanama 2024 haje abikubye hafi kabiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko mu gitaramo cya Asomusiyo, ni ukuvuga ku itariki 14 Kanama 2024 bari biteze ababarirwa mu bihumbi 25 nyamara haraye ababarirwa mu bihumbi 55.

Yakomeje agira ati "Uyu munsi na ho twari twiteze ababarirwa mu bihumbi 50, ariko hari abarenga ibihumbi 85."

Hari n’abitegereje abaje i Kibeho bo bavuga ko abaje babarirwa mu bihumbi 100.

Umwe muri bo wagiye agera mu nguni zitandukanye kuko yari ari kumva niba indangururamajwi zikora neza na we yunze mu ry’abavuga ko haje abarenga ibihumbi 100.

Yagize ati "Ni ubwa mbere nabona abantu bangana gutya i Kibeho. Harimo abanyamahanga benshi nk’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Abanyarwanda na bo bari benshi kandi si Abagatolika gusa."

Yunzemo ati "Njyewe hari n’abasengera mu yandi madini nahabonye. Ndatekereza ko umubare wiyongereye cyane kubera ko insengero nyinshi zifunze. Hari n’abagiye baza, ugasanga biyegeranyije ahantu biherereye bagasenga, kuko bari bazi ko bari i Kibeho ho nta wababaza impamvu bahateraniye."

Ku isoko ya Bikira Mariya hari imirongo miremire, kuhabona amazi ntibyari byoroshye
Ku isoko ya Bikira Mariya hari imirongo miremire, kuhabona amazi ntibyari byoroshye
Hari abananiwe kwihanganira imirongo ku isoko ya Bikira Mariya bahitamo kuyihorera, bakazagaruka ikindi gihe hari abantu bakeya, nk'uyu musaza
Hari abananiwe kwihanganira imirongo ku isoko ya Bikira Mariya bahitamo kuyihorera, bakazagaruka ikindi gihe hari abantu bakeya, nk’uyu musaza
Korali yaturutse muri Diyosezi ya Cyangugu yizihije Asomusiyo 2024 irimo ababyeyi bateze ingori
Korali yaturutse muri Diyosezi ya Cyangugu yizihije Asomusiyo 2024 irimo ababyeyi bateze ingori
Amaturo yari menshi
Amaturo yari menshi
Nk'uko bisanzwe, mu gihe cyo gushimira bamwe batangariye ibyo bafata nk'igitangaza babonera mu zuba. Kuri uyu munsi aha i Kibeho hari ababonye izuba ryaka nk'ukwezi, riri mu ishusho ya Ukarisitiya
Nk’uko bisanzwe, mu gihe cyo gushimira bamwe batangariye ibyo bafata nk’igitangaza babonera mu zuba. Kuri uyu munsi aha i Kibeho hari ababonye izuba ryaka nk’ukwezi, riri mu ishusho ya Ukarisitiya
Abanyamahanga baje ari benshi, izi ni zimwe mu modoka zabazanye
Abanyamahanga baje ari benshi, izi ni zimwe mu modoka zabazanye
Ku ishusho ya Bikira Mariya iri mu masangano y'umuhanda ukomeza i Ndago n'ukomeza ku Ngoro ya Bikira Mariya hari ababanza kuhasengera mbere yo gukomeza urugendo
Ku ishusho ya Bikira Mariya iri mu masangano y’umuhanda ukomeza i Ndago n’ukomeza ku Ngoro ya Bikira Mariya hari ababanza kuhasengera mbere yo gukomeza urugendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese koko,ni Maliya wabonekeye I Kibeho?Ni iki kibitwemeza?Mu byukuri,i Kibeho abana b’abakobwa babonye "amashusho yababwiraga ibintu byerekeye Maliya".Ese ibyo bihamya ko ari Maliya ubwe waje I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA ivugana na EVA.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavuze,nyamara yari Satani.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani n’Abadayimoni bakoresha "amayeli" menshi kugirango tutabamenya.Biliya bibumbano bya Maliya byuzuye I Kibeho (statues),”Imana ibyanga urunuka” nkuko Gutegeka 27:15 havuga.Imana idusaba “gushishoza” mu gihe duhitamo aho dusengera,kubera ko abanyura mu nzira itari yo bazarimbuka ku munsi wa nyuma.

masabo yanditse ku itariki ya: 15-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka