Kibeho: Hamaze kuboneka 8.5% by’akenewe mu kugura ahazagurirwa Ingoro ya Bikira Mariya
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, aributsa abakirisitu Gatolika ko ari bo bitezweho ubushobozi bwo kugura ubutaka buteganyijwe kuzagurirwaho Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Yabigarutseho mu gitambo cya misa cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo tariki 15 Kanama 2024, abwira imbaga yari iteraniye i Kibeho ko bari bamaze kwegeranya amafaranga abarirwa muri miriyoni 300 gusa, nyamara hakenewe miriyari eshatu n’igice. Ushyize mu mibare, hakaba hamaze kwegeranywa 8.5% by’amafaranga yose akenewe.
Yagize ati “Twatanze ubutumwa bw’uko abantu biminjiramo agafu. Nibura buri Munyarwanda ubatije atanze amafaranga igihumbi kimwe twahita tuyuzuza nta n’ibyumweru bibiri bishize. Turizera ko babyumvise kandi bazagira vuba.”
Yunzemo ati “Natwe mu mugambi dufite turashaka gutangira twishyura bamwe kugira ngo ayo mafaranga baduhaye ye kuguma muri banki, kuko iyo utangiye gukora abantu baravuga bati, ya mafaranga twatanze ntibayakoresheje ibyo bashaka. Batangiye, ahubwo reka dutange inkunga yacu igikorwa kirangire.”
Miliyari eshatu n’igice zikenewe ni izo kugura ubutaka bwa hegitari 10 buherereye mu kuboko kw’ibumoso bwa kaburimbo uturutse ku Ngoro ya Bikira Mariya kugera kuri gare ya Kibeho, no mu kuboko kw’iburyo uhereye kuri Hotel Notre Dame ugaruka kuri iyo Ngoro.
Musenyeri Hakizimana anavuga ko nibabasha kugura ubwo butaka, n’igihe bazaba batararangiza kuhubaka hose mu bikorwa by’imishinga 20 bafite, nibura bizafasha ko imbaga y’abaje gusengera i Kibeho ku minsi mikuru izwi bazajya baruhukira ku butaka bw’ingoro, aho kwifashisha n’ubw’abandi.
Ubutaka nibamara kubugura hazashakwa n’ubushobozi bwo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya haherewe kuri kiliziya nini izaba igizwe n’igice kidatwikiriye gishobora kwakira abantu ibihumbi 100, n’ahatwikiriye hashobora kwakira abagera ku bihumbi 10 ndetse na parikingi ishobora kujyamo imodoka 300.
Ohereza igitekerezo
|
Ubu dufite inyandiko zubuyobozi zitubuza kugira icyo dukora mubutaka bwacu zimaze hafi imyaka 2 ubwo itegeko rigena amezi 4 ntiryamaze guhonyorwa!?
Ese ubwo umuturage aracyari kwisonga cg!? Nibyigweho byihutishwe naho vuba cyaane biritwa akarengane!!