Kibeho: Bishimiye ko Perezida wa Pologne azasura Ingoro ya Bikira Mariya

Padiri François Harelimana, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, avuga ko bishimiye ko Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, utegerejwe muri iyi ngoro tariki 8 Gashyantare 2024, azahandika amateka yo gusurwa bwa mbere n’Umukuru w’Igihugu.

Perezida wa Pologne azasura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho
Perezida wa Pologne azasura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Nk’uko uyu mupadiri abivuga, Perezida Andrzej Duda uzaba ari kumwe na madamu we, azajya i Kibeho agiye gusura ishuri ry’abatabona ryahubatswe, abanje kunyura mu Ngoro ya Bikira Mariya, aho azafata umwanya wo gusengera mu ngoro ebyiri zihari (iy’amabonekerwa na chapelle).

Agira ati “Hari abashyitsi benshi bakomeye baza i Kibeho, ariko ni ubwa mbere hazaza Umukuru w’Igihugu.”

Yongeyeho ati “Kuhanyura bifitanye isano n’igikorwa aje gusura cy’ishuri ry’abana batabona, bagize uruhare mu gufasha ababikira baryubatse. Kandi na ryo barizanye hariya kubera amabonekerwa yahabereye.”

Ku bindi bijyanye n’ibyo Umukuru w’Igihugu cya Pologne yitezweho i Kibeho, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, yagize ati “Icyo twizera ni uko ibikorwa Pologne isanzwe ifasha hano muri Kibeho bizarushaho kumvikana no kwiyongera, kandi na Kibeho izarushako kumenyekana nk’ahantu habereye amabonekerwa.”

Padiri Harelimana yongeraho ko mu basanzwe basura Kibeho harimo n’abaturuka mu gihugu cya Pologne, ariko ko kuba Umukuru w’Igihugu cyabo azasura Kibeho, bizatuma barushaho kuhamenya biturutse ku kuba bazakurikirana amakuru y’aho perezida wabo yagiye.

Ati “Rero ntibizatuma Ingoro imenyekana gusa, ahubwo bigaragaza ko ubutumwa bwa Kibeho Bikira Mariya yabugeneye Isi yose.”

Uretse kuba Igihugu cya Pologne gifasha ishuri ry’abatabona ryahashinzwe, hari n’ibindi bikorwa iki gihugu kigiramo uruhare bicishijwe mu Bihayimana bo mu Muryango w’Iyamamazabutumwa Gatolika (Pallotins) bagikomokamo.

Muri byo harimo n’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe iherereye i Nyarushishi mu Murenge wa Kibeho ndetse n’ishuri rya Bibiliya rihujujwe muri iyi minsi.

Ku bijyanye nAbanya-Pologne bagenderera Kibeho, tariki ya 28 Ugushyingo 2023 ubwo hizihizwaga isabukuru y’amabonekerwa, haje 17.

Imibare igaragazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yo igaragaza ko abakomoka muri iki gihugu baza mu Rwanda nka ba mukerarugendo muri rusange na bo atari bakeya, kuko nko muri 2019 haje 1086, haza 572 muri 2022, haza 1403 muri 2023. Muri 2020 na 2021 nta baje kubera Covid-19.

Perezida w’Igihugu cya Pologne na Madamu we, bombi ni abakirisitu babarizwa muri Kiliziya Gatolika. Mu mwaka wa 2011 abaturage 87% bo muri iki gihugu bavugaga ko ari Abagatolika, 1.3% Aba Orthodoxes, 0.4% Abaporotesitanti, 0.3% Abayehova.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Wowe uvuga ko abantu bemera ibintu batabanje kubisesengura ushingiye ku ki? Ndashaka kukubwira ko wowe, mu gihe urimo gutunga ruriya rutoki rwawe bariya uriho unenga imyemerere yabo, buriya hari izindi ntoki zawe eshatu zigutunnze mu myemerere yawe; gusa sinzi niba uzibona! Muri make rero, satani ubona muri bariya bavandimwe wasanga ahubwo uyicumbikiye iwawe ubugira gatatu kuruta uko wayisanga hariya handi. Niba ari ukuri, reka tubaragize Imana wowe na bagenzi bawe kugira ngo nibura muzarokoke iriya nyagwa. God bless 🙏

Mucyowintore Ganza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Wowe uvuga ko abantu bemera ibintu batabanje kubisesengura ushingiye ku ki? Ndashaka kukubwira ko wowe, mu gihe urimo gutunga ruriya rutoki rwawe bariya uriho unenga imyemerere yabo, buriya hari izindi ntoki zawe eshatu zigutunnze mu myemerere yawe; gusa sinzi niba uzibona! Muri make rero, satani ubona muri bariya bavandimwe wasanga ahubwo uyicumbikiye iwawe ubugira gatatu kuruta uko wayisanga hariya handi. Niba ari ukuri, reka tubaragize Imana wowe na bagenzi bawe kugira ngo nibura muzarokoke iriya nyagwa. God bless 🙏

Mucyowintore Ganza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Bavuga ahantu henshi Bikira-Maliya yabonekeye: Kibeho,Lourdes,etc...Ariko se koko ibyo bintu bavuga nibyo?Ijambo ry’imana ridusaba Gushishoza,ntidupfe kwemera ibintu tutabanje kubisesengura.Bible ivuga ko Satan akoresha amayeri menshi abeshya abantu.Abadayimoni bakiha ishusho y’abantu.Ikindi kandi,i Kibeho bakoresha ibibumbano bya Maliya cyane.Nyamara imana itubuza gukoresha ibibumbano mu gusenga.Bisobanura ko ibibera i Kibeho bidaturuka ku Mana.

masabo yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

wowe uhera he uhakana amabonekerwa ya Kibeho. Ese ubushishozi uvuga ni wowe ubugira wenyine. Kuki utemera ko Roho Mutagatifu atanga ubushishozi ku bantu mbere yo kwemera ibintu. Reka gusebanya pe!!!

UWAMARIYA yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka