Kibeho: Abakirisitu babanje kwiyandikisha ni bo bijihije isabukuru ya 39 y’amabonekerwa

Ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, abakirisitu babanje kwiyandikisha bakemererwa ni bo babashije gusengera i Kibeho, bizihiza isabukuru ya 39 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Ubusanzwe kuri iyi tariki i Kibeho habaga hateraniye abakirisitu ibihumbi n’ibihumbi, ariko uyu munsi hitabiriye 400 mu misa ya mbere na 400 mu ya kabiri.

Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, yasabye abitabiriye kuzirikana ubutumwa Bikira Maria yahaye abakobwa batatu babonekewe.

Yagize ati “Bikira Mariya wabonekeye i Kibeho ni nyina wa Jambo. Ni yo mpamvu tuzirikana ubutumwa yatanze, kwicuza, gusenga, kwigomwa,....”.

Naho Musenyeri Simaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi na we wari uhari, akaba n’umwe mu bari bagize itsinda ryagenzuye amabonekerwa ya Kibeho kuva mu 1983, yavuze ko ubutumwa bw’aba bakobwa bwahise buba ubutumwa bwa Kiliziya, akaba ari yo mpamvu umwepiskopi wa Gikongoro aba agomba kubahiriza ubutumwa bwa Kibeho.

Nubwo i Kibeho hateraniye abakirisitu bakeya kubera icyorezo cya Covid-19, kuzirikana amabonekerwa yabereye i Kibeho byanabereye mu maparuwasi yose yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka