KFC yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda
Sosiyete yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika isanzwe imenyerewe mu gutegura no kugeza amafunguro ku bayifuza ‘Fast Food’, yitwa KFC (Kentucky Fried Chicken), yatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, iyi sosiyete yari yatangaje ko uyu mwaka wa 2020 izatangira gukorera mu Rwanda.
Ku rubuga rwa Twitter, KFC yanditse ko “Ubutumwa bwari bumaze igihe butegerejwe bwaje twamaze gufungura ku mugaragaro.Ubu noneho kubona amafunguro meza biratangiye”.
And the long awaited tweet is here; WE ARE FINALLY OPEN! Now let the finger lickin'good experiences begin🍗😋#KFCNowOpen #IkazeIwacu #KFCRw #FingerLickinGood pic.twitter.com/59A3bHw6wG
— KFC Rwanda (@KFCinRwanda) February 7, 2020
Urubuga rwa KFC ruvuga ko ifite resitora 17 000 muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ahandi ku isi.
Ivuga ko abarenga miliyoni 185 babona ibicuruzwa bya KFC mu cyumweru, bakaba barenga 1/2 cy’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ohereza igitekerezo
|
Bjr ?
Abantu batuye munkengero zumugi bifuza ayo mafunguru bayabona gute ?
Ese ntahandi murafungura ?
Bjr ?
Abantu batuye munkengero zumugi bifuza ayo mafunguru bayabona gute ?
Ese ntahandi murafungura ?
Nyarugenge mukorerahe
Nibyiza nibaze batange akazi nimisoro ariko iryo yabo ntiyuzuye nagato uwifuza umubyibuho yabagana
Nshaka akazi Birashoboka ko mwakanbonera muri Iyi company??
Umuntu ushaka akazi muri iyo sosiyete yanyu mwamufasha iki murakoze