Kenya: Umunyarwanda yaguye mu mirwano yatewe no gufuha

Mu mujyi wa Iten muri Kenya haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Rubayita Sirag bikekwa ko ari Umunyarwanda wari uzwi mu gusiganwa ku maguru, akaba yaguye mu bushyamirane bwatewe no gufuha hagati y’abantu batatu.

Umujyi wa Iten
Umujyi wa Iten

Ikinyamakuru Standard Kenya kiravuga ko uwo mugabo yapfuye mu cyumweru gishize nyuma yo gushwana na mugenzi we w’Umunyakenya mu ijoro ryo kuwa Kane.

Ubushyamirane hagati yabo ngo bwaturutse ku mugore bombi bari bahuriyeho, batangira guhondagurana kugeza ubwo bombi bakomerekezanyije bakajyanwa kwa muganga, Rubayita agashiramo umwuka ku mugoroba wo kuwa Gatanu.

Ubuyobozi mu mujyi wa Iten, usanzwe uzwiho gukunda kwitorezwamo n’abasiporutifu b’Abanyakenya n’abanyamahanga, bwemeje ko nyakwigendera yitwa Rubayita Sirag w’imyaka 34 wari umuhanga mu gusiganwa ku maguru ku ntera ya 5,000m na 10,000m.

Ni ubugira gatatu muri Kenya haguye umusiporutifu kuva mu 2021. Uwa mbere wahapfiriye muri uwo mwaka ni Agnes Tirop wakoraga siporo yo gusiganwa mu modoka, akurikirwa n’umunya Bahrain Damaris Muthee wavukiye muri Kenya, witabye Imana muri Mata 2022 aguye mu kazi, uwa gatatu ni Rubayita Sirag wapfuye yishwe, izo mpfu zose zikaba zarabereye mu mujyi wa Iten.

Umuyobozi wa Police muri ako gace, Tom Makori, yatangaje ko bakirimo gukora iperereza ku cyateje ubushyamirane hagati y’abo bagabo bombi, ariko iperereza ry’agateganyo ryerekanye ko bapfuye umugore nubwo hagikenewe andi makuru nk’uko Makori yabibwiye Standard Kenya.

Umutoza w’abo ba siporutifu bombi usanzwe abazi by’umwihariko, yabwiye Police ko nyakwigendera yashwanye na mugenzi we w’Umunyakenya witwa Dancan Khamala, bapfuye umugore Khamala avuga ko ari uwe, ariko wigeze gucudika n’uwo Munyarwanda bakaza kurekana.

Kugeza ubu ukekwaho uruhare nyamukuru hamwe n’uwo mugore nyirabayazana bafungiwe kuri sitasiyo ya Police aho barimo guhatwa ibibazo mbere yo gushyikirizwa ubutabera, hanyuma icyateje urupfu rwa nyakwigendera kikazashyirwa ahagaragara nyuma y’iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo RIP Sirage ni umunyrda sha ntabwo bikekwa twariganye muri Kaminuza UNILAK

Bayingana yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka