Kenya: Cardinal Kambanda azahagararira Papa mu gushyira umubikira mu rwego rw’Abahire

Amakuru aturuka mu Bunyamabanga bukuru bwa Arikidiyosezi ya Kigali, aremeza ko Antoine Cardinal Kambanda, ariwe ugiye kuyobora umuhango w’ishyirwa mu rwego rw’Abahire Umubikira witwa Maria Carola, wo muri Arikidiyosezi ya Nyeri mu gihugu cya Kenya.

Antoine Cardinal Kambanda yatumwe na Papa muri Kenya
Antoine Cardinal Kambanda yatumwe na Papa muri Kenya

Nyiributungane Papa Fransisiko yatumye Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali kumuhagararira no kuyobora uwo muhango wishyirwa mu rwego rw’abahire uwo mubikira, witangiye abakene mu gihugu cya Kenya, ibikorwa yakoze mu myaka irenga ijana ishize.

Nk’uko ubunyamabanga bwa Arkidiyosezi ya Kigali bubivuga, ngo Padiri Peter Githinji, ushinzwe ibijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’abahire n’urwego rw’abatagatifu muri Arikidiyosezi ya Nyeri muri Kenya, yatangaje ko Papa Fransisiko yahaye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, ubutumwa bwo kujya kuyobora ibi ibirori bizaba ku wa Gatandatu itariki 05 Ugushyingo 2022 muri Kinoru.

Umubikira Maria Carola agiye kugirwa Umuhire
Umubikira Maria Carola agiye kugirwa Umuhire

Ni ibyo Padiri Peter Githinji yatangaje ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, aho yavuze ko ibi birori bizaba bibaye mu gihugu cya Kenya ku nshuro ya kabiri.

Gushyirwa mu bahire k’Umubikira Maria Corola, bikurikiye Umubikira witwa Irene Stefani Nyaatha, washyizwe mu bahire tariki ya 23 Gicurasi 2015.

Umubikira Carola, yavukiye mu Butaliyani mu 1877, akorera ubutumwa mu gihugu cya Kenya kuva mu 1905 kugeza mu 1925, yitaba Imana arohamye mu Nyanja itukura.

Padiri Peter Githinji, ushinzwe ibijyanye n'ishyirwa mu rwego rw'Abahire n'Arw'abatagatifu muri Arikidiyosezi ya Nyeri
Padiri Peter Githinji, ushinzwe ibijyanye n’ishyirwa mu rwego rw’Abahire n’Arw’abatagatifu muri Arikidiyosezi ya Nyeri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mu bushishozi bayobowe na Roho Mutagatifu, ndetse n’isesengurwa riba ryarakozwe n’Abakuru ba Kiliziya Gatolika,bagendeye ku bimenyetso bifatika n’ubuhamya ku mibereho n’ubuzima bw’uwo Papa ashyira mu rwego rw’abahire cg rw’abatagatifu, Umushumba wa Kiliziya atangaza ko umuntu ashyizwe mu rwego rumwe muri izi navuze harugu.
Rero kuvuga ko Imana ariyo ishyira k’urwego rw’Abahire cyangwa se rw’Abatagatifu,birumvikana kuko Papa abereyeho Imana nkaho Imana yahibereye kuko ubutumwa afite muri Kiliziya Gatolika yabuhawe n’Imana ubwayo.

Sr Sophie yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ariko abantu murasetsa Koko: Kandi ubwo wasanga witwa Celestin, Fabien, Donatien,... Uzarireke niba utemera abatagatifu. Kuki se tuvuga ba Abraham, tukavuga Dawidi, abahanuzi Pawulo, Yohani n’abandi: si uko banditse muri bibiliya, ahubwo ni ukubera ibyiza bakoze. Kiliziya rero ikora ibyo uriho unenga kugira ngo yereke abantu ibyiza byakozwe n’abakuambere babo maze natwe tubigireho.Uyobowe na Roho Mutagatifu, ntibigoye kumenya ko umuntu runaka azataha ijuru, cg se yanatitashye ahubwo.

Jado yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

@ Jado,imana yonyine niyo ituzi neza.Urugero,ushobora gukeka ko umuntu ari mwiza,nyamara akora amanyanga menshi rwihishwa.Urugero,ashobora kuba asambana kandi bikorwa rwihishwa.Tureke Imana yonyine imenya byose abe ariyo igira abantu abatagatifu.Kenshi imihango y’idini inyuranya nuko bible ivuga.Ivuga ko nta mutagatifu uba mu isi.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Gushyirwa mu rwego rw’Abahire,byitwa Beatification.Ikiba gisigaye ni ukukugira "umutagatifu" (Canonisation).Gusa ijambo ry’imana rivuga ko nta mutagatifu ubaho,keretse imana yonyine.Bisobanura ko nta muntu n’umwe ukwiriye kugira undi umuhire cyangwa umutagatifu.Ubwo burenganzira bufitwe n’imana gusa.Kubirengaho,ni usurpation

karake yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka